Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Virus Ya Monkepox Yageze Mu Bihugu 16
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Virus Ya Monkepox Yageze Mu Bihugu 16

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2022 4:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Virusi iherutse gutangazwa ko yagaragaye henshi mu Burayi ubu imaze kugera mu bihugu 16 by’i Burayi. Kugeza ubu kandi inzego z’ubuzima mu Burayi zasabwe gutangira gutegura uburyo bwo gukingira abaturage.

Kuri uyu munsi igihugu cyagaragayemo ubwandu bwa mbere ni Denmark.

Ikindi ni uko mu minsi iri imbere hari busohoke itangazo ryumvikanisha uko ikibazo giteye kugeza ubu.

Abaganga bavuga ko kugeza ubu nta rukingo rwa Monkeypox ariko ngo hari urw’indi ndwara bihuje ibimenyetso yitwa Small pox.

Urukingo rw’iyi ndwara ivuzwe nyuma rufite ubushobozi bwo gukingira uwayitewe ku kigero cya 85%.

Mu Bwongereza ho hari gahunda yo gukingira abakozi bose bakorera ikigo cy’ubuzima bw’u Bwongereza kitwa  NHS.

Kugeza ubu kandi hari ubwoba ko ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu bihugu runaka byagaragayemo buriya bwandu, zahagarikwa.

Ibi byatuma ingaruka z’iki cyorezo zisubiza inyuma ubukungu bw’isi bwari butangiye kuzahuka nyuma y’ingaba zo gukumira COVID-19 zorohejwe.

Ibihugu byo mu Burayi byagaragayemo iriya ndwara ni byinshi.

Ibyo ni Spain, u Bugereki, Argentine, u Bufaransa, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi.

N’ubwo bimeze gutya ariko, abahanga mu by’ubuzima birinze kuvuga ko iriya ndwara yandura vuba kandi ko ikomeye nka COVID-19.

Uko bimeze kose ariko, aabkora mu nzego z’ubuzima bavuga ko abafata ibyemezo bya Politiki bagombye gutangira gufata ingamba zo kuzahangana n’iriya ndwara ubwo izaba yageze mu baturage bashinzwe.

Mu Bwongereza hari urukingo bise Imvanex rwakorewe muri Denmark kandi imibare ishingiye ku bushakashatsi yerekana ko rufite ubushobozi bwo gukingira iriya ndwara ku kigero cya 85%.

Rwatangiye gukoreshwa mu Bwongereza mu mwaka wa 2018.

Urushinge rumwe rugura ama euro 20 ( £20 ).

U Bwongereza bwatumije inkingo nk’izi zigera ku 20,000.

The Financial Times yanditse ko ikigo cy’u Burayi gishinzwe ubuzima mu Burayi kitwa  European Centre for Disease Prevention and Control (ECDC)  kiri gutegura itangazo ritegeka ibihugu byose bigize uriya muryango gutumiza ziriya nkingo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zatangaje ko zigiye gutumiza inkingo nka ziriya zingana na miliyoni 13 zizagurwa Miliyoni $299.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu mpera z’Icyumweru gishize ryamenyeshejwe ko hari abantu 92 bamaze kwandura iriya ndwara.

TAGGED:AmerikaBurayifeaturedIndwaraVirus
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hafunguwe Indi Ngoro Y’Amateka ‘Yihariye’ Y’Abanyarwanda
Next Article RDF Ivuga Ko Ingabo Za DRC Zarashe Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?