Visi Perezida Wa Mali Yahiritse Perezida Na Minisitiri W’Intebe

Visi Perezida wa Mali Colonel Assimi Goïta yemeje ko Perezida Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane bayoboraga igihugu mu nzibacyuho bakuweho, abashinja kutamugisha inama mu gushyiraho guverinoma nshya.

Batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere, bahita bajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kati, hanze y’umurwa mukuru Bamako.

Goïta yabashinje ko bashyizeho guverinoma nshya batamugishije inama, bagasimbuza Minisitiri w’ingabo Sadio Camara na Minisitiri w’umutekano Colonel Modibo Kone, bari mu itsinda ryahiritse ubutegetsi mu mwaka ushize.

Colonel Goïta ni we wari uyoboye ririya tsinda ryahiritse Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama 2020.

- Advertisement -

Uyu mugabo yashinje bariya bayobozi ko bananiwe kwigarurira icyizere cy’abaturage, ku buryo bamaze iminsi bigaragambya.

Mu itangazo rirerire yasohoye, Goïta yavuze ko batamugishije inama ubwo bemeraga ubwegure bwa guverinoma yariho ndetse Minisitiri w’Intebe agahabwa ububasha bwo guhita ashyiraho indi.

Ibyo ngo ntibyahagaritse imyigaragambyo, ahubwo byarushijeho kuzahaza ubukungu bw’igihugu muri ibi bihe.

Yakomeje ati “Mu gushyiraho guverinoma nshya, Minisitiri w’Intebe nanone yakoze urutonde rw’abagize guverinoma hamwe na Perezida w’inzibacyuho, batagishije inama visi perezida,” ku bijyanye na minisiteri y’ingabo n’umutekano.

Goïta yavuze ko bigaragaza ubushake bwa Ndaw na Ouane bwo kudurumbanya inzibacyuho, bitandukanye n’ibyemeranyijweho ubwo barahiraga ku wa 25 Nzeri 2020.

Ubushake bwose bwa visi perezida bwo kuganira kuri biriya bibazo ngo nta gaciro bwahawe.

Goïta ngo yisanze mu mwanya wo kugira icyo akora mu kurengera amategeko agenga inzibacyuho, akuraho Perezida, Visi Perezida n’bandi bantu bose bagize uruhare muri kiriya kibazo.

Yakomeje ati “Visi Perezida arizeza ko ibijyanye n’inzibacyuho bigomba gukomeza uko bisanzwe ndetse ko amatora ateganyijwe azaba mu 2022.”

Ifungwa rya bariya bayobozi ryamaganwe n’inzego zitandukanye zirimo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’u Bufaransa.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yamaganye “coup d’état” ya gisirikare, avuga ko bishobora gutuma Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufatira Mali ibihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version