Visi Perezida Wa Sena Y’u Rwanda Yavuze Ko Yakoze Amahano

Hon Nyirasafari Esperance Visi Perezida wa Sena yaraye asohoye ibaruwa ndende yageneye Perezida Kagame usanzwe ari n’Umukuru wa FPR-Inkotanyi amusaba imbabazi z’uko yakoze amahano akitabira umuhango  wo kwimika umutware w’Abakono.

Inyandiko ye iri mu mirongo umunani(8), Nyirasafari Esperance yagarutse ku bibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda avuga ko atazongera kwitabira igikorwa nka kiriya.

Ati: “Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda; nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya.”

Uretse kuba yungirije Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Depite ariko aza  kugirwa Umusenateri na Perezida Paul Kagame.

Ubu ni Visi Perezida wa Sena.

Mu nama yahuje abanyamuryango 800  ba RPF-Inkotanyi yabaye ku Cyumweru nabwo Nyirasafari yasabye imbabazi.

Yagize ati “Nsabye imbabazi ko ntashishoje mu kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’abakono, imbere y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’Abanyarwanda bose.”

Soma Inyandiko ye isaba imbabazi:

“…Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” wabaye ku wa 9/7/2023 mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.

Nkurikije inama mudahwema kutugira ndetse na nyuma y’ibiganiro nitabiriye ku bumwe bw’Abanyarwanda ku wa 23/7/2023 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI, ndifuza kugaragaza ibi bikurikira nk’umunyamuryango wa FPR-INKOTANYI witabiriye biriya birori byo “Kwimika Umutware w’Abakono”:

– Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda;

– Nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya;

– Ingaruka zo kwibona mu moko nizo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994;

– Nakoze amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda;

– Nitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”. Kwivangura no kwironda mu Banyarwanda ni ibyo kurwanywa twivuye inyuma;

– Niyemeje guca ukubiri n’icyagarura Abanyarwanda mu mateka mabi nk’ayo twanyuzemo;

– Ndasaba buri Munyarwanda kumva ko ingaruka z’iyi myitwarire ziremereye no guhora tuzirikana akaga byadukururira iramutse idakumiriwe;

– Ndashimira Umuryango FPR-INKOTANYI ukomeje kudukebura, ukatugarura mu nzira nyayo yo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda yo nkingi itajegajega igihugu cyacu cyubakiyeho;

Nkomeje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI akaba na Perezida wa Repubulika, ndasaba imbabazi abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abanyarwanda muri rusange kandi mbijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Murakoze…”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version