Vital Kamarhe Ntari Mu Bubiligi Ahubwo Ari Mu Bufaransa

Nyuma y’uko bitangajwe ko yuriye indege akajya mu Bubiligi, bamwe bagakeka ko ari ho yahungiye, amakuru atangwa na Jeune Afrique aremeza ko Vital Kamerhe ari mu Bufaransa kandi azamarayo ukwezi kumwe.

Uyu mugabo wahoze ayobora Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yuriye indege mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 02, Mutarama, rishyira mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021.

Yajyanywe n’indege yihariye ari kumwe n’umugore we Hamida  Chatur  Kamerhe.

Uyu mugabo uri mu banyapolitiki bazwi cyane mu gihugu cye yari aherutse kurekurwa by’agateganyo nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rusesa imanza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Yarekuwe tariki 06, Ukuboza, 2021 nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza kubera icyaha yahamijwe cya ruswa no kunyereza amafaranga Leta ya Felix Tshisekedi yari yarateguriye kubaka ibikorwa remezo byo kuzamura ubukungu mu gihe cy’iminsi 100 ya mbere y’ubutegetssi bwe.

Urukiko rwari rwarakatiye Vital Kamerhe igifungo cy’imyaka 20 ariko cyaje kugabanywa kigirwa imyaka 13.

Ikinyamakuru kitwa Africa Report giherutse kwandika ko irekurwa rya Kamerhe ryatewe n’uko abamuburanira beretse abacamanza ko nta mpamvu yo gukomeza kumufunga kuko hari benshi basangiye ariya mafaranga ariko bakidegembya bityo ko bidakwiye ko ari we uyaryozwa wenyine.

Icyemezo cyafashwe cyari icyo kumurekura ‘by’agateganyo.’

Umunyamategeko wabigizemo uruhare rukomeye ni uwitwa Pulusi Eka Hugues, uyu akaba ari umwe mu banyamategeko bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwo yavaga i Kinshasa, yagiye mu ndege ifite pulake 9H-GRS ajya mu Bubiligi ‘kwitabwaho.’

Vital Kamerhe w’imyaka 62 y’amavuko mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2018, yari ashyigikiye Felix Tshisekedi, uyu amaze gutsinda amuhemba kuba Umuyobozi mukuru w’Ibiro bye.

Vital Kamerhe akiri Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu

Muri izi nshingano niho bivugwa ko yaririye miliyoni 50$ zari zigenewe ibikorwa byo kuzahura ubukungu muri gahunda y’iminsi 100 Perezida Tshisekedi yari yihaye.

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba koko Kamerhe yajyanywe mu Bufaransa no kwivuza cyangwa yahunze igihugu.

Jeune Afrique ivuga ko mu Bufaransa Vital Kamerhe ari kumwe n’umukozi we ushinzwe itumanaho mu Biro bye witwa Michel Moto n’umuganga we witwa Maneno Riziki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version