Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Vital Kamerhe Yashinze Ishyaka Rye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Vital Kamerhe Yashinze Ishyaka Rye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2024 8:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo wari umaze igihe ari inkoramutima ya Perezida Tshisekedi witwa Vital Kamerhe yatangije ishyaka yise Pacte pour un Congo Retrouvé (PCR).

Ubwo yatangazaga ko yashinze ishyaka rye, Kamerhe yari ari kumwe n’abandi banyapolitiki barimo  Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu witwa Jean Lucien Bussa, yari kumwe kandi n’uwashinze irindi shyaka ryitwa CDER, akaba kumwe na Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga witwa Julien Paluku, ndetse n’abandi bayobozi b’amashyaka arimo AVK 2028, l’AB50, l’AMSC, l’AAAP,  CODE n’ayandi.

Bihurije muri Komini ya Gombe, aba ari ho batangariza ko bashinze ririya shyaka bise Pacte pour un Congo Retrouvé (PCR).

Abasesengura Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko Kamerhe ashinze iri shyaka mu bihe bikwiye kuko hari gahunda yo gushyiraho Abadepite bashya baziyongera ku baherutse gutorwa mu matora mu minsi ishize.

Ikinyamakuru kitwa EcoNews cyo muri iki gihugu kivuga ko imibare ya Kamerhe ifite ishingiro kubera ko hari Abadepite 101 batowe ku rwego rw’igihugu n’abandi 120 ku rwego rw’Intara batorewe mu mashyaka yihuje nawe.

Julien Paluku avuga ko kimwe mu byo abagize ririya huriro bazibandaho ni ugukorana n’Ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo ayo mashyaka yombi azafatanye mu gushyira mu bikorwa imirongo ya politiki Tshisekedi yijeje abaturage muri Manda aherutse gutorerwa.

Ikindi ni uko Vital Kamerhe ari umunyapolitiki ukomeye, wirinda gukora ibintu ahubutse, atabanje kugenzura.

Ni umunyapolitiki wigeze kuba Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya DRC(2006-2008) akaba yarigeze no kuba umuyobozi ushinzwe Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Manda ya mbere ya Felix Tshisekedi.

TAGGED:featuredIshyakaKamerhePolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gacaca Ntiyunze Abanyarwanda Gusa Ahubwo Yanabungabunze Ubukungu
Next Article Rwanda:Ingo 1,500,000 Zifite Amashanyarazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?