Vital Kamerhe Yashinze Ishyaka Rye

Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo wari umaze igihe ari inkoramutima ya Perezida Tshisekedi witwa Vital Kamerhe yatangije ishyaka yise Pacte pour un Congo Retrouvé (PCR).

Ubwo yatangazaga ko yashinze ishyaka rye, Kamerhe yari ari kumwe n’abandi banyapolitiki barimo  Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu witwa Jean Lucien Bussa, yari kumwe kandi n’uwashinze irindi shyaka ryitwa CDER, akaba kumwe na Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga witwa Julien Paluku, ndetse n’abandi bayobozi b’amashyaka arimo AVK 2028, l’AB50, l’AMSC, l’AAAP,  CODE n’ayandi.

Bihurije muri Komini ya Gombe, aba ari ho batangariza ko bashinze ririya shyaka bise Pacte pour un Congo Retrouvé (PCR).

Abasesengura Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko Kamerhe ashinze iri shyaka mu bihe bikwiye kuko hari gahunda yo gushyiraho Abadepite bashya baziyongera ku baherutse gutorwa mu matora mu minsi ishize.

- Advertisement -

Ikinyamakuru kitwa EcoNews cyo muri iki gihugu kivuga ko imibare ya Kamerhe ifite ishingiro kubera ko hari Abadepite 101 batowe ku rwego rw’igihugu n’abandi 120 ku rwego rw’Intara batorewe mu mashyaka yihuje nawe.

Julien Paluku avuga ko kimwe mu byo abagize ririya huriro bazibandaho ni ugukorana n’Ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo ayo mashyaka yombi azafatanye mu gushyira mu bikorwa imirongo ya politiki Tshisekedi yijeje abaturage muri Manda aherutse gutorerwa.

Ikindi ni uko Vital Kamerhe ari umunyapolitiki ukomeye, wirinda gukora ibintu ahubutse, atabanje kugenzura.

Ni umunyapolitiki wigeze kuba Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya DRC(2006-2008) akaba yarigeze no kuba umuyobozi ushinzwe Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Manda ya mbere ya Felix Tshisekedi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version