Vivo Energy Rwanda Yaguze Ibikorwa Bya ENES Na GEMECA

Mu rwego rwo gushimangira ibikorwa byayo ku isoko ry’u Rwanda, Ikigo kitwa Vivo Energy Rwanda cyaguze ibikorwa by’ubucuruzi by’ibigo bibiri bicuruza ibikomoka kuri Petelori ari byo Energy Solution (ENES) na GEMECA.

Ubuyobozi bwa biriya bigo buvuga ko kugura ibikorwa babyo bizafasha ikigo Vivo Energy Rwanda kuzamura umusaruro.

Vivo Energy Rwanda izongera ubushobozi mu mikorere yayo kandi igeze hirya no hino ibigega 13 bitanga ibikomoka kuri petelori ( Stations d’essence).

Ikindi ni uko  hari ibigega bya essence bizubakwa hirya no hino mu Rwanda mu mezi 12 ari imbere.

- Advertisement -

Umuyobozi mukuru wungirije wa Vivo Energy Rwanda Bwana  Hans Paulsen avuga ko  intego yabo ari ukongera imitangire myiza ya serivisi zo guha abantu ibikomoka kuri Petelori.

Umwaka ushize ikigo Vivo Energy Rwanda cyibanze mu kuzamura isura yacyo mu maso y’abakiliya no kububakamo ikizere  kugira ngo bitegure guhabwa serivisi zizira amakemwa.

Paulsen yagize ati: “ Twishimiye guha abakiliya serivisi nshya kandi tukazigeza henshi mu Rwanda.”

Paulsen yavuze ko kugira ngo bagure imigabane ya biriya bigo babitewe n’uko ari ibigo bikora neza kandi bifite abakozi b’intangarugero.

Avuga ko bitegereje basanga umurongo w’imikorere wa biriya bigo uhura neza n’uwo basanzwe bafite.

Yishimiye ko umukoresha we, ari nawe muyobozi mukuri wa Vivo Energy Rwanda, Bwana Saibou Coulibaly  n’itsinda ayoboye ari abantu biyemeje gukorana umwete mu guteza imbere urwego rwa serivisi mu gutanga ibikomoka kuri petelori.

Umuyobozi wungurije muri Kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, Bwana Zephanie Niyonkuru yari yatumiwe ngo arebe uko ihererekanya ry’amasezerano hagati ya biriya bigo rigenda.

Yavuze ko umusanzu wa Vivo Energy Rwanda uzagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Kuri we, u Rwanda ni ahantu heza ho gukorera ubucuruzi nka buriya kandi ngo ubucuruzi nka buriya buzarushaho kuba bwiza kubera ko mu Rwanda kandi hatangijwe ikigo cy’imari n’imigabane kizafasha mu gutuma abantu bagira imigabane mu bigo byinshi na kiriya kirimo.

Urundi ruhande rwagize uruhare mu ihererekanywa ry’amasezerano  hagati ya Vivo Energy Rwanda na biriya bigo ni Banki ya Kigali yari ihagarariwe n’Umuyobozi mukuru wayo Madamu Dr Diane Karusisi.

Dr. Diane Karusisi yabwiye Taarifa ko Banki ayoboye yishimiye kuzakorana na kiriya kigo kuko cyagaragaje ko gifite imikorere myiza kandi akemeza ko BK izababa hafi.

Vivo Energy Rwanda kandi izashyira kuri za stations zayo za petelori ahantu moto zikoresha amashanyarazi zizajya zongerera umuriro mu byuma byazo.

Ibi bizakorwa ku bufatanye n’ikigo Victoria Motors.

Karusisi Diane Umuyobozi wa BK yari ari mu bayoboye uriya muhango
Vivo Energy Rwanda izakora serivisi zitandukanye kandi neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version