Gukura Ubwato Aho Bwaheze Mu Muhora Wa Suez Biracyari Ingorabahizi

Imbaraga ziracyashyirwa mu kugerageza gukura ubwato bufite metero 400 z’uburebure mu misotwe bwahezemo ariko kugeza ubu byanze!

Ubwato Ever Given bwakozwe n’Abanya Taiwan kandi bari kugira uruhare runini mu kugerageza kubukuramo ariko batangaje ko ari ikibazo gikomeye cyane.

Andi mato mato hamwe na za gaterepulari(caterpillars) biri kugerageza kubusunika ngo buvemo ariko kugeza ubu byanze.

 Ikigo cyabukoze cyo muri Taiwan kitwa Shoei Kinsen kiseguye ku bakoresha amazi ubwato bwacyo bwacyo bwarohamyemo kubera ko imbaraga zo kubukuramo kugeza ubu ntacyo ziratanga.

- Kwmamaza -

Gusaba imbabazi birumvikana ko umuhora(canal) wa Suez ukoreshwa n’andi mato menshi.

Umwaka ushize buri munsi wakoreshwaga n’amato byibura 50 ku munsi.

Umuhora wa Suez uri hagati y’Inyanja ya Mediterané n’Inyanja Itukura. Ni umuhanda uca mu Nyanja uhuza   Aziya n’Afurika.

Bamwe bavuga ko kugira ngo ubu bwato buhure na kiriya kibazo bwatewe n’umucanga washyizwe mu nzira zabwo n’umuyaga wa serwakira abandi bakavuga ko byatewe n’uko bwabuze ibikomoka kuri petelori byabukoreshaga.

Uko byaba byaragenze kose, kuba buriya bwato bumaze iminsi butagenda kandi bukaba bwaritambitse ubundi bukabubuza guhita, bizagira ingaruka ku bucuruzi bwakoreshaga uriya muhora uri mu Misiri.

N’ubwo bwanditsweho EVERGREEN ariko bwitwa EVER GIVEN
Bisa n’aho ari akanyamasyo gasubika inzovu!
Ni akazi gakomeye
Umuhora wa Suez ni ikiraro gihuza Afurika na Aziya mu by’ubukungu
Ubwato Ever Given bwakorewe muri Taiwan.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version