U Rwanda Rugiye Gutangiza Uruganda Rukora Ibirahuri

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi, yavuze ko bamaze gukora inyigo yo kureba niba mu Rwanda hashobora kuboneka iby’ibanze byakwifashishwa mu gukora ibirahuri, igaragaza ko bihari ndetse igisigaye ni ugushaka umushoramari.

Yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko – imitwe yombi – ibikorwa bya guverinoma mu guteza imbere inganda muri ibi bihe bya COVID-19.

Akamanzi yasubizaga ikibazo kijyanye n’ibyo gupfunyikamo byifashishwa mu nganda, usanga ahanini bigitumizwa mu mahanga.

Yavuze ko hari bimwe bikorerwa mu Rwanda, ariko hari n’ibigitumizwa mu mahanga 100% nk’udukarito duto tujyamo umutobe w’Inyange cyangwa amata, amacupa ya plastic, imifuka ijyamo sima yaba iya CIMERWA cyangwa Prime Cement n’ibipfunyikwamo bikoze mu cyuma yangwa ibirahuri.

- Advertisement -

Yavuze ko muri izo nzego bagomba gukomeza gushaka abashoramari.

Akamanzi yavuze ko ku bijyanye n’ibirahuri, hari inyigo yakozwe harebwa niba mu gihugu hashobora kuboneka umucanga ufite ibikenewe byose ngo wifashishwe mu gukora ibirahuri. Uwo mucanga uzwi nka Silica, uba wifitemo ikinyabutabire cya Silicon Dioxide (SiO2).

Yavuze ko mu nyigo bakoze, baje gusanga uwo mucanga waboneka i Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse bawusuzumye binyuze no muri laboratwari.

Ati “Icyo bimaze kugaragaza ni uko dufite ubwoko bwiza cyane bushobora gukora ibirahuri mu gihugu. Igikurikira ni uko tugiye kugeza raporo ku bashoramari kugira ngo dushobore gukora ibirahuri, byaba ibirahuri by’amacupa cyangwa ibyo kubaka amadirishya n’ahandi hose dukeneye mu gihugu, kuko ubungubu byose tubitumiza hanze.”

Ntabwo yatangaje igihe guverinoma iteganya ko uru ruganda rwaba rwatangiye gukora.

Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda 15 zikora ibintu byo gupfunyikwamo, zifashisha ibintu byoroheje.

Harimo ibipfunyikwamo bikorwa mu mpapuro bigera kuri 60% bikorerwa mu Rwanda, amakarito manini ajyamo ibyakorewe mu nganda ni hafi 75%, amashashi aho yemerewe mu Rwanda hakorerwa 80%, naho udufuka ni hafi 80%.

Iki kiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version