Vivo Energy Yafunguye Sitasiyo Nshya Ya Engen i Rusororo

Ikigo Vivo Energy Rwanda gicuruza ibikomoka kuri peteroli mu mazina ya Engen cyafunguye sitasiyo nshya ya Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu kurushaho kwegereza lisansi na mazutu abatunze ibinyabiziga kimwe n’izindi serivisi bakenera.

Ni sitasiyo yubatswe ku muhanda uhuza Mulindi na Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iragutse k’uburyo ishobora kunywesha ibinyabiziga bitandatu icyarimwe kandi mu buryo bwihuse, kuko ibyuma ikoresha bishobora kohereza litiro 60 ku munota, ni ukuvuga nibura litiro imwe ku isegonda.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Vivo Energy Rwanda Abdallah Munyeshyaka yahaye ikaze abakiliya, avuga ko ikomeza kwagura ibikorwa igamije guhaza ibyifuzo byabo.

- Advertisement -

Ati “Turacyaguka, uyu munsi tugeze i Rusororo, ejo tuzaba turi ahandi nimubishaka. Niba hari umuntu utubwira ngo arashaka ko dushyira sitasiyo aha n’aha, twebwe turabyiteguye.”

“Amasitasiyo dufite ni menshi kandi dutanga serivisi nziza, dutanga amavuta meza, ndetse dufite n’ibikoresho kuri sitasiyo bipima ayo mavuta niba ari meza. Iyo haje umukiliya kuri sitasiyo akavuga ati ‘ndashidikanya kuri aya mavuta yanyu’, hari ibikoresho bihari, duhita tuyapima tukabimwereka.”

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko bamaze kugira sitasiyo ahantu hatandukanye mu kurushaho kwegera abakiliya, kandi bakazubaka aho bigaragara ko zikenewe cyane.

Yakomeje ati “Hari abantu benshi batuye hano, iyo bagiye mu mirimo bakaza gutaha bashobora guca kuri sitasiyo nyinshi, ariko izaba ibegereye kurusha izindi ni iyi. Ushingiye ku mibare ihari ni uko ikintu cya mbere umuntu agenderaho ahitamo sitasiyo akoresha, ni aho iherereye. Icya kabiri cyangwa icya gatatu gishobora kuba ikigo kihakorera cyangwa serivisi uhatangira, ariko icya mbere ni aho sitasiyo iherereye.”

“Rero kuri twe, turimo kureba ahantu tuzaba twegereye abakiliya. Ni cyo cyagendeweho kuri sitasiyo ya Kibagabaga [iheruka gufungurwa], ni cyo cyagendeweho kuri iyi sitasiyo kandi ni nacyo kizagenderwaho no ku zindi sitasiyo nyinshi zizafungurwa haba muri Kigali n’ahandi mu gihugu.”

Bibarwa ko abantu benshi bagura lisansi na mazutu iyo bavuye mu rugo batangiye urugendo kurusha iyo bataha, ku buryo sitasiyo nshya ya Engen ya Rusororo izunganira abaturage benshi cyane.

Iyi sitasiyo kandi yubatswe mu buryo abantu bahabonera serivisi nyinshi zirenze kugura ibikomoka kuri peteroli.

Harimo kumena amavuta yashaje, kongera umwuka mu mapine ndetse hakazashyirwa n’iguriro ry’ibiribwa bitandukanye (Alimentation) kugira ngo uko abantu babone ibintu byinshi kandi babibonere hamwe.

Ifite ibigega binini k’uburyo nta mpungenge z’uko umukiliya yahagera agasanga lisansi cyangwa mazutu yashize, kuko buri kigega kijyamo litiro 20,000.

Vivo Energy Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo, ari nako irushaho kuzamura urwego rwa serivisi abantu babona.

Iheruka gutangiza ubukangurambaga yise ‘Birahwanye’, bugamije gushimangira ko abakiliya bayo bahabwa ibicuruzwa bifite ubuziranenge, bagahabwa ingano ihwanye n’amafaranga bishyuye na serivisi zifatika.

Vivo Energy yungutse sitasiyo nshya
Iyi sitasiyo ishobora kwakira ibinyabiziga bitandatu icyarimwe
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yageneye uyu mumotari impano ya litiro eshatu za lisansi
Byahise bigaragara ko iyi sitasiyo yaje ikenewe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version