Guhera kuri uyu wa Mbere italiki 07, Nzeri(9) 2026 urugamba rwakomeje kurema hagati y’ingabo za DRC n’abarwanyi ba M23 bahanganiye mu duce twa Masisi na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano yubuye mu mpera z’Icyumweru gishize. Imidugudu myinshi yibasiwe n’iyo mirwano, bituma abaturage bongera kuva mu byabo barahunga.
Nk’uko amakuru aturuka mu baturage n’abayobozi bo muri ako gace abivuga, uku kurwana kuri kurushaho kubangamira ubutabazi bugezwa ku baturage bamaze iminsi bari no mu kaga ko kurwara Ebola n’ibindi bibazo by’umutekamo muke.
Ku Cyumweru, imirwano yarushijeho gukomera mu midugudu ya Kibundi, Mwima n’ahahazengurutse, mu gace ka Nyamaboko ya mbere, muri Segiteri ya Katoyi, ku mupaka utandukanya intara za Masisi na Walikale.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko AFC-M23 yaba yarateye ibirindiro byari bifitwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.
Iyo mirwano yatumye abaturage bo mu Midugudu nibura umunani bahunga berekeza i Ntoto, mu gace ka Waloa Uroba muri Walikale.
Mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Walikale, abanyacyubahiro n’abayobozi gakondo bo muri ako gace bavuze ko harashwe na AFC-M23, hafi ya Mindjendje, ku bilometero hafi icumi uvuye i Pinga.
Ibirindiro bya FARDC n’ibya Wazalendo biri ku misozi ya Katobi, Burayi na Malemo ni byo byibasiwe cyane.
Bivugwa ko ibyo bitero byatumye ingabo za Leta zisubira inyuma zerekeza i Mpeti.
Nubwo ku wa Mbere hagaragaye agahenge, abantu batandukanye bo muri ako gace babwiye Radio Okapi ko umutekano ukomeje kuba muke kandi utizewe.
Bahangayikishijwe n’uko imirwano ishobora kongera gukaza umurego, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe, ndetse bikaba byabangamira na gahunda y’agahenge mu mirwano kamaze igihe kaganirwaho.

