Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Warren Buffet Aravugwaho Kunyereza Imisoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Warren Buffet Aravugwaho Kunyereza Imisoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 June 2021 11:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakire bakomeye muri Amerika barimo na Warren Buffet baravugwaho kunyereza imisoro n’amahoro mu bihe bitandukanye. Bitangazwa n’ikinyamakuru kitwa ProPublica kizwiho gucukumbura inkuru.

Abazwi muri abo bakire ni Jeff Bezos, Elon Musk, Warren Buffett, Bill Gates na Michael Bloomberg.

Mu mwaka wa  2007, Jeff Bezos ntiyishuye imisoro kandi icyo gihe yari afite amamiliyari menshi y’amadolari y’Amerika. Ibi ngo yongeye kubikora mu mwaka wa 2011.

Jeff Bezos ubu niwe muntu ukize kurusha abandi ku isi, agakurikirwa na Elon Musk nawe uvugwaho kutishyura ifaranga na rimwe ry’imisoro mu mwaka wa 2018.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Micheal Bloomberg

Michael Bloomberg ( niwe mushoramari washinze ikinyamakuru The Bloomberg) nawe aravugwaho kutishyura imisoro itandukanye mu myaka mike ishize.

Abandi bakire bavugwaho bakire bavugwaho kunyereza umutungo wari gushyirwa mu kigega cya Leta ni Carl Celian Icahn ufite inyubako nyinshi zikodeshwa muri USA

Hari George Soros, Rupert Murdoch na Mark Zuckerberg.

Amakuru kiriya kinyamakuru twavuze haruguru kivuga ko cyakuye mu kigo kitwa Internal Revenue Servise(gishinzwe imisoro imbere mu gihugu) avuga ko bariya bakire birengagiza nkana gusora amafaranga yose cyangwa bagasora make ugereranyije nayo basabwa.

Ubusanzwe Umunyamerika asora bitewe n’ayo yinjije k’uburyo uwinjije 70 000$ asora 14% mu gihe uwinjiza agera ku 628,300$ asora 37%, ibi ariko abakire ba USA ntibabikurikije.

- Advertisement -

Imibare yakusanyijwe na Forbes igasesengurwa na ProPublica igaragaza ko abakire 25 ba mbere muri USA guhera mu mwaka wa 2014 kugeza mu mwaka wa 2018 bose hamwe binjije miliyari 401$, muri yo bakaba barasoze miliyari 13$ bingana na 3.4% by’ayo bagombaga gusora yose hamwe.

Buffett afite umwihariko…

Aba bakire baravugwaho kunyereza imisoro

Mu bakire bose bashyizwe mu majwi na ProPublica ntawe ufite umwihariko nka Warren Buffet.

Impamvu ivugwa ko agira umwihariko ni uko ari umuntu wo mu muryango ukize kandi uzwi kuva kera kurusha abandi bakire bose muri USA muri iki gihe.

Forbes ivuga ko hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2018 ubucuruzi bwe bwinjije miliyari 24.3$.

Ibintu bibiri bituma aba uwihariye muri iki kibazo ni uko muri iriya myaka yishyuye amafaranga make ku musoro yagombaga gutanga, ikindi akaba ari umuntu wakunze guharanira ko abakize cyane baba ari bo basora menshi.

ProPublica ivuga ko mu minsi iri imbere izatangaza mu buryo busesuye uko uyu muherwe na bagenzi be bandi 24 buri wese yirengagije gusora.

Muri Amerika hari rimwe mu mabanga akomeye ahishwa kurusha ayandi.

Iryo ni ibanga ry’imisoro. Abayobozi muri Guverinoma bavugwa ho kurenza ingohe abacuruzi n’abandi baherwe batishyura imisoro, bikazamenyekana ari uko itangazamakuru ribishyize ku rupapuro.

Iyo byanditswe nibwo abaturage basobanukirwa aho amafaranga basora ajya, abirengagiza nkana inshingano zo gusora n’ibindi.

Jeff Bezos

Mu mwaka wa 2007 Jeff Bezos yinjije imari yikubye kabiri iyo yari asanzwe yinjiza.

Icyo gihe yinjije miliyari 3.8$, igitangaje ni uko nta dolari na rimwe yasoze!

Mu mwaka wa 2011 nabwo yasoze make yitwaje ko ngo yahuye n’ibibazo agahomba.

Hagati y’umwaka wa 2006 n’uwa 2018 Bezos yinjije umutungo ugera kuri miliyari 127 $, ariko atangaza ko inyungu muri yo yanganaga na miliyari 6.5$ gusa.

Bivuze ko yagombaga gusorera ariya yonyine, akaba yarayasoreye miliyari 1.4$.

ProPublica ivuga ko idashobora gutangaza uwayihaye inyandiko zerekana uko abakire ba Amerika batanga cyangwa badatanga imisoro.

Elon Musk

Itangaza ko ifite amakuru yose, yanditswe ku mpapuro zisanzwe, yerekana uko ibintu byose byagenze.

Abanyamakuru bayo bamaze amezi cyangwa imyaka basesengura ariya makuru kugira ngo bayandike mu buryo bwereka abaturage ba Amerika uko ikibazo kimeze mu by’ukuri.

Nyuma ayo makuru bayagereranyije n’andi makuru yari asanzwe yaratangajwe ku mitangirwe y’imisoro kugira ngo hagire ibihuzwa.

Buffet, Bloomberg na Icahn bati: “ Twarasoze”

Abantu bose bavugwa  muri iki kibazo bahawe umwanya ngo bagire icyo basubiza, Buffett, Bloomberg na Icahn basubije ko nta misoro batishyuye.

Carl Icahn  ati: ” Njye narasoze”

Umuvugizi wa Soros yandikiye kiriya kinyamakuru ati: “ Hagati ya 2006 na 2018 , George Soros yarahombye, bityo ntiyasoze kuko atari gusorera mu gihombo. Ni umugabo waharaniye ko abakize bagomba gusora menshi kandi ntarava kuri iyo ntego.”

Umwavoka wa Scott ntiyigeze asubiza ku byo yabajijwe na kiriya kinyamakuru, mu gihe Elon Musk yasomye ibibazo ProPublica yamubajije hanyuma akayisubiza akoresheje ikimenyetso kimwe: (?).

Hari umwe muri aba baherwe wabwiye ubwanditsi bwa ProPublica ko kuvuga ku makuru y’imisoro y’umuntu ari ukwinjira mu buzima bwe bwite.

Guverinoma ya Biden ngo irahangayitse…

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Amerika, Madamu Jen Psaki mu kiganiro aha abanyamakuru hafi buri munsi yavuze ko inkuru yasohotse muri ProPublica yabakanguye, ko bagiye kwinjira muri kiriya kibazo yise ko gikomeye.

Jen Psaki ubwo yari aje guha abanyamakuru ikiganiro cya buri gitondo
TAGGED:AmerikaBuffetfeaturedImisoroKunyereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article President Kagame’s Key note Address at RDF Command and Staff Course Graduation Musanze
Next Article Ubushinwa Buti: ‘ Ntabwo Agatsiko Kagombye Kuyobora Isi’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?