Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: WHO/OMS Iraburira Isi Kwitegura Ubundi Bwandu Bwinshi Bwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

WHO/OMS Iraburira Isi Kwitegura Ubundi Bwandu Bwinshi Bwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 March 2022 4:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO/OMS rivuga ko hari imibare yerekana ko ubwandu bwa COVID-19 bwongeye kuzamuka hamwe na hamwe ku isi, bityo ko abantu bagombye gukomeza ingamba zo kuyirinda.

Muri Leta zunze ubmwe z’Amerika ubwandu bwagabanutse ku kigero gito ndetse ngo hari ahandi buri kuzamuka cyane nko muri Koreya y’Epfo no mu bihugu byinshi bikora ku Nyanja ya Pacifique.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya ibyorezo , Centers for Disease Control and Prevention(CDC) nicyo gitangaza ko muri iki gihugu imibare y’ubwandu bwa kiriya cyorezo iri kuzamuka mu bice bimwe na bimwe.

Icyomweru gishize cyarangiye muri Amerika hari abantu miliyoni 11 banduye iki cyorezo cyagaritse ingogo mu mwaka wa 2020 kugeza byibura mu mpera z’umwaka wa 2021.

WHO/OMS ivuga ko ubwandu bwa COVID-19 muri Afurika bwazamutse ku kigero cya 14% n’aho i Burayi kigera ku kigero cya 2%.

Umuyobozi mukuru wa WHO/OMS witwa Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko ikibabaje ari uko ubu  bwandu buri kuzamuka mu gihe hari henshi ku isi abantu bacogoye mu gupima abacyanduye.

Yaburiye isi ko ubwandu bari kubona muri iki gihe ari ikimenyetso cy’ikindi kibazo gikomeye kizaza mu minsi iri imbere niba abantu batitonze.

WHO/OMS yakoze uko ishoboye yirinda kwereka abatuye isi ko igihe cyo guterera agati mu ryinyo cyageze, ahubwo yakomeje gushishikariza za Leta gukomeza ingamba zo kwirinda.

Mu Bwongereza ho ushinzwe ubuzima aherutse guca amarenga ko hari gahunda yo kongera gukingira abaturage muri iki gihe bitegura kujya mu bihe by’izuba, aho abaturage bahurira ku mucanga bakishima mu biruhuko.

Mu Bwongereza byibura abantu 91,000 bandura buri munsi.

Ubwoko bwa COVID-19 buri kwanduza abantu muri iki gihe ni ubwa Omicron ariko budafite ubukana nk’ubw’iya mbere.

Ikibazo abo muri WHO/OMS bavuga ko gihangayikishije ni uko hari abantu benshi batagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 kandi barayanduye bakagenda banduza abandi aho baciye hose.

Aba rero ngo ntibabarurwa mu bayanduye kubera ko iyo bapimwe bigaragara ko nta bwandu kandi mu by’ukuri baranduye.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko iki kibazo atari umwihariko w’Amerika cyangwa u Burayi gusa, ahubwo ngo n’ahandi ku isi ni uko bimeze.

TAGGED:AmerikaBwongerezaCOVID-19featuredIcyorezoOMSWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Urubyiruko Asaba Abanyarwanda Gusigasira Isano-muzi Ibahuza
Next Article Amafoto: Muheto Niwe Nyampinga W’u Rwanda 2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?