Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: WHO/OMS Yaburiye Isi Ko Hashobora Kwaduka Indi COVID-19 Ikaze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

WHO/OMS Yaburiye Isi Ko Hashobora Kwaduka Indi COVID-19 Ikaze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2022 8:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima, WHO/OMS, rivuga ko mu gihe kiri imbere kandi kitarambiranye ku isi hazaduka ubundi bwoko bwa COVID-19 bwihinduranyije bwandura vuba kandi bukazahaza benshi.

WHO/OMS yibutsa abatuye isi ko iriya virus igihari kandi yica bityo ko batagombye gukomeza kwirara.

Muri uyu mwaka(2022) hari ibindi WHO/OMS ivuga ko bizagera ku batuye isi bitewe n’iki cyorezo.

Ni ibintu bitatu:

Hari ikintu cyiza, ikintu gishoboka n’ikintu kibi kurushaho.

Umuyobozi mukuru wa ririya shami Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko ubumenyi abahanga bafite kuri iriya virusi bubereka ko izakomeza gukura.

Ni virusi ifite amayeri menshi yo kwihinduranya kugira ngo ibone uko ibaho.

Icyiza muri ibi,  ni uko mu gukomeza kwihinduranya kwayo, izajya ihura n’ubudahangarwa bw’imibiri y’abantu bikingije bityo ntibazahaze.

Gusa kwikingiza ntibivuze kutazandura ubuziraherezo.

Bizwi ko urukingo rugira igihe runaka rukomeza umubiri n’igihe runaka izo mbaraga zarwo zigabanuka bikaba ngombwa ko uwakingiwe yongera gukingirwa.

Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko mu gihe kiri imbere bizaba ngombwa ko abantu bakuze cyangwa abandi bafite umubiri udafite ubudahangarwa bukomeye bongera gukingirwa.

Ubuyobozi bukuru bwa WHO/OMS buvuga ko n’ubwo bigaragara ko abantu muri rusange bikingije, icyagaragaye ari uko mu minsi iri imbere ubwo abantu benshi bazaba baragejeje igihe cyo kongera kwingiza, hagati aho hashobora kuzaduka COVID-19 yihinduranyije ikaza yanduza kandi irembya cyane.

Niyo mpamvu ubuyobozi bwa WHO/OMS busaba abayobozi mu bihugu binyamuryango bya WHO/OMS gukomeza gukingira ababituye.

Umukozi w’iri shami ushinzwe gukurikirana uko gukingirwa bikorwa ku isi witwa Maria Van Kerkhove avuga ko n’ubwo abantu bikingije ari benshi kandi bikaba bigikomeje, virusi ya COVID-19 igifite imbaraga.

Ngo nk’uko imbonerahamwe z’uko ubwandu bw’iki cyorezo buhagaze ku isi ibyerekana  mu Cyumweru gishize, abantu miliyoni 10 ku isi hose banduye COVID-19.

Muri bo  abantu 45 000 yarabahitanye.

Ni imbonerahamwe bita WHO Coronavirus (COVID-19) Situation Dashboard.

Iyi mbonerahamwe yerekana ko Afurika ari yo ifite ubwandu bucye n’aho u Burayi bukaba ubwa mbere mu kwandura

Uyu mubare kandi ni muto bitewe n’uko hari ibihugu bitagipima abaturage babyo kubera kwirara ngo ubwandu bwarahagaze.

Bivuze ko imibare igera muri WHO/OMS ari micye ugereranyije n’uko ikibazo giteye mu by’ukuri.

TAGGED:COVID-19featuredOMSUbuzimaUbwandu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambara Ya Ukraine N’u Burusiya Iri Kutugiraho Ingaruka Mu Bukungu- Min Biruta
Next Article Dubai: U Rwanda Rwahawe Igihembo Cya Zahabu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?