William Ruto: Umuherwe Wiyamamaza Avuga Ko Ashaka Inyungu Z’Abakene

Muri Kenya hagiye kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu azahanganamo abagabo babiri bakomeye ari bo Raila Odinga na William Ruto. Aba bagabo baratandukanye haba mu mibereho no mu mirongo ya Politiki.

Ku ruhande rwa Politiki ,William Ruto ni umugabo wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya.

Ni umwe mu baturage ba Kenya w’umukire kurusha abandi.

Mu mbwirwaruhame ageza ku banya Kenya kugira ngo bazamutore, avuga ko agamije kuzamura imibereho y’abakene b’iki gihugu kiri mu bifite ubukungu buri hejuru kurusha ibindi muri Afurika.

- Kwmamaza -

Ruto ni umugabo wavukiye mu muryango udateye imbere cyane.

Muri iki gihe, afite imyaka 55 y’amavuko.

Yajyaga ku ishuri n’ibirenge kandi ngo yatangiye kwambara inkweto afite imyaka 15 y’amavuko.

Mu rwego rwo kubona agafaranga , William Ruto yacuruzaga amagi mu mijyi ituriye agace kitwa Rift.

Nawe akunda kwivugira ko muri gahunda ze harimo gufasha abakene kuko nawe ubwo buzima yabuciyemo.

Avuga ko ari ngombwa ko ubukungu bwa Kenya busaranganywa mu baturage, ntihabeho abakire cyane n’abakene cyane ahubwo abantu bagasaranganya amahirwe igihugu gitanga kugira ngo buri wese yishimire ibyo cyagezeho.

N’ubwo Kenya ari igihugu gikize, ariko Banki y’Isi ivuga ko Abanya Kenya batatu mu icumi babaho batinjiza $1,90 ku munsi.

Ruto ubwo yarangizaga amasomo ya siyansi, yabaye umwarimu.

Mu mwaka wa 1990 nibwo yatangiye kwiga uko Politiki ikorwa n’uko ikinwa.

Icyo gihe igihugu cye cyategekwaga na Daniel Arap Moi.

Moi niwe wabaye Perezida wa Kenya wenyine wo mu bwoko bw’aba Kalinjin.

Ruto yahise atangira gukorana n’abo mu ishyaka rya KANU cyane cyane urubyiruko.

Mu mwaka wa 1997 nibwo yiyamarije kuba Depite kandi biramukundira aratorwa ahagararira agace ka Eldoret.

Yahise atangira kwigaragaza kandi abantu barabibona barabimwubahira.

Ku myaka 36 yabaye Minisitiri ndetse aza no kuba uw’uburezi n’uwubutegetsi bw’igihugu.

Mu mwaka wa 2013 yaje no kuba Visi Perezida wa Kenya yungirije Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka ry’aba Kikuyu.

Ku rundi ruhande ariko ni ngombwa kumenya ko ibya Politiki bigera ibyabyo.

Aba bagabo bombi bakomoka mu moko yigeze gushyamirana hapfa abantu bagera cyangwa barenga 1000 kandi yaba Uhuru yaba na Ruto bose bavuzweho kubigiramo uruhare.

Baje kwishyira hamwe bakora ubufatanye umwe aba Perezida undi aba Visi Perezida wa Kenya.

Icyakora Uhuru Kenyatta yaje guhindura umuvuno ahitamo gukora n’umugabo uri mu barambye muri Politiki ya Kenya witwa Raila Odinga.

Hari mu mwaka wa 2018.Uyu mugabo ubu ari kwiyamamariza kuzayobora Kenya, Visi Perezida we akaba umugore witwa Martha Wangari Karua.

Mu kwiyamamaza kwe, Ruto avuga ko Odinga ari ukoreshwa na Uhuru Kenyatta.

Avuga ko natorwa azaba Perezida uharanira ko rubanda ruto narwo rutera imbere, ‘rugakirigita ifaranga.’

William Ruto ni umwe mu baturage ba Kenya ukize cyane kubera ko afite ibikingi akoreraho ubuhinzi n’ubworozi bukomeye ndetse afite n’ubutaka hafi y’ibyambu bikora ku Nyanja y’Abahinde.

Aherutse kuvuga ko azemera ibizava mu matora ariko nanone akavuga hari ibimenyetso abona byerekana ko hari abakozi ba Leta bategekwa kuzatora umukandida watanzwe na Perezida  Uhuru

Uhuru uyu aherutse kubwira Ruto ko ibyo ari gukora byo gushaka kuyobora Kenya atazi akazi bizamusaba.

Ngo abikoreshwa no gushaka ubutegetsi uko byagenda kose ariko ngo ntabwo azi ukuntu kuba Perezida w’Igihugu bivuna.

Ngo intebe y’ubutegetsi irarura, bityo ngo ntabwo Ruto yagombye kuyirwanira bene kariya kageni.

Mu mwaka wa 2017 Ruto yari kumwe na Uhuru umwe yiyamamariza kuba Perezida, undi yiyamamariza kuba Visi Perezida.

Hari umugabo wigeze kuba Perezida wa Uganda witwaga Godfrey Lukongwa Binaisa QC (30, Kamena 1920 – 5, Kanama, 2010)  wigeze kuvuga ko intebe y’ubutegetsi cyane.

William Ruto amaze igihe kirekire ahatanira kuyobora Kenya ariko ntarabigeraho.

Bigaragara ko yabyiyemeje kubera ko nta matora aba ngo abure kwiyamamaza n’ubwo bitaramuhira.

Aherutse kuvugira mu bikorwa byo kwiyamamaza ko natorwa azirukana Abashinwa mu mirimo mito mito isanzwe yemewe gukorwa n’abaturage ba Kenya gusa ndetse ngo azashyiraho urukiko rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta kuko ngo yigaruriye ubukungu bwa Kenya abusaranganya mu nkoramutima ze.

Ku rundi ruhande, Perezida Uhuru we avuga ko n’ubwo hari abantu bamaramarije kuba ba Perezida, ariko mu by’ukuri kuba Umukuru w’Igihugu ari akazi katari aka buri wese kandi ko aho kugira ngo umuntu ahasige ubuzima yahitamo kubaho ari umuturage usanzwe.

Mu mwaka wa 2017 ubwo urukiko rwaburizagamo ibyari byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Uhuru yavuze ko iyo biba ngombwa ko areka ubutegetsi yari bubikore ku nyungu z’abatuye Kenya kugira ngo batajya mu ntambara yari butume hameneka amaraso.

Nta Perezida Ugoheka…

Uhuru Kenyatta avuga ko imyaka icumi amaze ayobora Kenya yamubereye miremire cyane kubera akazi kaba mu kuyobora igihugu.

Ati: “ Iyi ntebe mubona twicaraho n’icyubahiro duhabwa bituma tudasinzira. Kuba Perezida w’Igihugu ni akazi kavuna cyane k’uburyo kubona ibitotsi ari amahirwe tutabona kenshi.”

Avuga ko imyaka icumi amaze ayobora Kenya ihagije bityo ko agomba kuruhuka.

Uhuru  avuga ko mu Biro by’Umukuru w’igihugu atari ahantu ho kwicara ukarenza akaguru ku kandi.

Hasigaye iminsi 30 ngo muri Kenya habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Kenyatta we yakuyemo ake karenge abiharira Raila Odinga n’uwo yagennye ngo azamubera Visi Perezida ari we Madamu Martha Wangari Karua.

Bombi bahanganye na William Ruto.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version