Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: William Ruto: Umukuru W’Igihugu Wo Guhanga Amaso
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

William Ruto: Umukuru W’Igihugu Wo Guhanga Amaso

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2022 11:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kurahirira kuyobora Kenya, William Ruto ari gutekereza abazamufasha akazi. Ni akazi kagoye kubera ko agomba guhangana n’ibibazo bikomeye cyane birimo no kwishyura umwenda munini igihugu cye gifitiye u Bushinwa.

Mbere y’uko tureba iby’umwenda Kenya ifitiye u Bushinwa, reka turebe cyangwa mu yandi magambo tugenekereze iby’uko Kenya izabana n’amahanga yaba ayikikije ndetse n’aya kure nka Israel.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Kenya bagenzi be benshi bamwoherereje ubutumwa bumushimira intsinzi yagize.

Ni ubutumwa bwavuye mu bihugu bigera kuri 20 birimo n’ibyo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC, u Rwanda na Kenya bihuriyemo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyo runaka utari usanzwe uyobora igihugu atorewe kukiyobora, bitera urujijo ku bandi kubera ko biba bigoye kumenya niba azakomeza umubano uwo asimbuye yari afitanye n’abo cyangwa niba azanye amatwara mashya.

Ruto azi neza ko ubusanzwe ‘buri gihugu gikurura kishyira.’

Abahanga muri Politiki mpuzamahanga babyita ‘state centrism.’7

Iyo ubutegetsi buhindutse akenshi n’abakinaga Politiki ku rwego rwo hejuru barahinduka, bityo ibindi bihugu byari bisanzwe bikorana n’icyo gihugu kindi cyabayemo izo mpinduka, bikabaza uko umubano wabyo nacyo uzagenda.

Ibi birumvikana kubera ko burya ‘umudipolomate wa mbere mu gihugu ni Perezida wacyo.’

- Advertisement -

Niwe ushobora gutuma igihugu runaka kibana neza cyangwa nabi n’ikindi.

Iyo hagiyeho umuyobozi mushya, agakomeza umurongo w’umubano asanzeho, ibihugu byari bibanye neza n’igihugu cye, biba bibonye uburyo bwo gukomezakubyaza umusaruro uwo mubano.

Ku rundi ruhande, iyo bitagenze gutyo, ibihugu bisanzwe bibanye nabi n’icyo gihugu bitangira kwiga uko byabana neza n’uwo muyobozi mushya kugira ngo niba hari inyungu bibibonamo, bazibone ibintu bikiri mu maguru mashya!

Guverinoma zituranye n’icyo gihugu ziba zigomba kureba uko zikora politiki z’ububanyi n;amahanga zihuse kugira ngo zibyaze umusaruro icyo gihe cy’inzibacyuho iri hagati y’igenda ry’umuyobozi ucyuye igihe n’iyinjira mu nshingano nshya z’umuyobozi mushya.

Kubyerekeye William Ruto we azahura na byinshi bizatuma ibitotsi bye birushaho kugabanuka.

Afite umukoro wo kureba uko igihugu cye cyakwagura ubucuruzi n’ibindi bihugu bitari ibyo gisanzwe gikorana nabyo.

Ni ubucuruzi buzafasha abacuruzi kwinjiza amafaranga, bagasora, igihugu kikabona uko kishyura abakigurije ariko nanone isanduku yacyo ntisigare yumye.

Hari abavuga ko Kenya yagombye guhanga amaso muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ikiga uko yakorana n’iki gihugu gifite abaturage bagera kuri Miliyoni 100 kandi gikize hafi kuri buri mutungo kamere isi ibitse mu butaka bwayo.

Iyi Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku rundi ruhande ifite ibibazo by’imitwe y’abarwanyi babujije abayituye amahwemo.

Ubuyobozi bwa Kenya kandi ngo buzareba n’uko bwakorana n’ibindi bihugu byo muri Aziya nko mu Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi bw’i Burasirazuba ndetse n’Amerika y’Epfo( Latin America).

Ubuyobozi bwa Ruto bunagirwa inama yo kuzakorana cyane n’Ihuriro ry’ubucuruzi bwagutse bw’ibihugu by’Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Ndetse muri iki gihe Kenya yashyizeho uburyo iteganya kuzakoresha ngo ikorana na ririya soko, uburyo bise ‘Kenya AfCFTA National Implementation Strategy’.

Kenya kandi iri kureba uko yazacuruzanya n’u Bushinwa ariko ititeranyije n’Amerika ndetse n’u Burayi.

Bizasaba gushishoza no kumenya kugendera ku magi kugira ngo ubu bucuruzi burambe butagize uwo burakaza cyangwa buhombya.

Kenya ifite n’umugambi wo gutangira guhinga ingano nyinshi kugira ngo nayo izabe isoko ry’ibi binyampeke ku mugabane w’Afurika.

Ngo ntibyumvikana ukuntu Ukraine yabishobora Kenya bikayinanira.

Umwenda Kenya ifitiye u Bushinwa ni ihwa mu kirenge…

Bavuga ko burya ibintu biremera kurusha ibindi ari: ibanga, umwenda n’itegeko.

Muri ibi uko ari bitatu ariko, ibanga riza ku mwanya wa mbere mu kuremera.

Ku byerekeye Kenya, iyo ifitiye u Bushinwa umwenda uyiremereye cyane.

U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere kiguriza Kenya nyuma ya Banki y’isi.

Muri iki gihe cya Ruto  ni ngombwa ko igihugu cye kiganira n’u Bushinwa uko uriya mwenda wazishyurwa mu buryo bushyize mu gaciro.

Abanya Kenya bafite n’umugambi wo gusaba u Bushinwa gushinga zimwe mu nganda zabwo muri Kenya kuko ngo ari igihugu cyabufasha kugeza kure ibyo bukora.

Prof Kikaya n’undi muhanga witwa Nasong’o babwiye The East African ko Kenya igomba gukora uko ishoboye kugira ngo ibane neza n’ibihugu byo mu Ihembe ry’Afurika, ikamenya uko yitwara mu kibazo cya Ethiopia, uko yitwara mu mubano wayo na Uganda, Tanzania n’u Rwanda.

Igirwa kandi inama yo kumenya gukorana n’ibihugu bikomeye muri Afurika birimo Misiri, Nigeria na Afurika y’Epfo, ariko nanone ntiyibagirwe no gushaka uko yakorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bikoresha Igifaransa.

Hari no kumenya uko Kenya yabana na Israel ntiyirakaze ngo ibangamire inyungu zayo ariko nanone ntiteshe agaciro ibyo Palestine ivuga by’uko ihohoterwa na Israel.

TAGGED:AfurikaAmahangaBushinwafeaturedKenyaRutoUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibibazo By’Intara Y’i Burasirazuba Perezida Kagame Azasura Mu Minsi Iri Imbere
Next Article IBUKA Iramagana Ifungurwa Rya Laurent Bucyibaruta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?