Kuba Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yongeye gutorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ni ikintu bamwe bavuga ko kigiye gutuma u Bushinwa bukomeza kuba igihangange ariko binyuze mu nzira zigoye kuko bugomba kwigaranzura Amerika isanzwe iri hejuru.
Xi agiye kuyobora iri shyaka muri manda ye ya gatatu nk’uko yaraye abitorewe mu Nteko rusange y’abahagarariye abandi muri ririya shyaka bari bamaze Icyumweru bateraniye mu Ngoro y’Abaturage.
Ni inama yari yitabiriwe n’abantu 2,300 bari bicaye mu buryo buri ku murongo kandi bujyanye n’ububasha buri wese afite mu ishyaka no mu gihugu.
Icyatumye Hu Jintao asohorwa muri iyi nama cyamenyekanye…
Hagati aho impamvu yo gusohorwa muri iriya nama kwa Hu Jintao wahoze ari Perezida w’u Bushinwa cyake kumenyekana ko ari uburwayi.
Hu ngo yashakaga ko yazitabira isozwa ry’iriya nama ariko byaje kugaragara ko atameze neza bityo abashinzwe kumwitaho mu kinyabupfura bamusaba gusohoka kugira ngo ajye kuruhuka.
Mbere nta mpamvu yo gusohorwa kwe yari yatangajwe, ariko yaje gutangazwa mu kiganiro abashinzwe itumanaho muri iriya nama bagejeje ku banyamakuru inama irangiye.
Hu Jintao afite imyaka 79 y’amavuko.
Umunyamakuru wa Xinhuanet witwa Liu Jiawen yatangaje ko uriya mukambwe yari yatsimbaraye avuga ko agomba kwitabira umuhango wo gusoza iriya nama ariko abashinzwe kumwitaho bamusaba ko yasohoka akajya kuruhuka kandi ngo ubu yatangiye gutora agatege.
Byanditse ku rukuta rwe rwa Twitter.
Xi Jinping atorewe gukomeza kuyobora ishyaka iri k’ubutegetsi mu Bushinwa mu gihe iki gihugu gisa n’ikiri gutegura intambara kuri Taiwan.
Ni intambara iri kuvugwa mu gihe kandi u Bushinwa n’Amerika bari mu irushanwa rihambaye ryo kuyobora isi.
Umubano w’Amerika n’u Bushinwa nk’ibihugu bya mbere bikize ku isi umaze iminsi urimo igitotsi. Iki gitotsi muri iki gihe gishingiye k’ubushake bw’u Bushinwa bw’uko Taiwan iba iyabwo ijana ku ijana mu gihe Amerika yo ishaka ko Taiwan igira ubwigenge mu miyoborere yayo.
Igitotsi u Bushinwa bufitanye n’Amerika muri iki gihe gitandukanye n’icyo bwari bufitanye nayo ubwo Amerika yategekwaga na Donald Trump.
Mu gihe cya Trump umwuka mubi hagati ya Washington na Beijing wari ushingiye k’ubucuruzi, aho Amerika yavugaga ko u Buhinwa bwayibye umugono bugatera imbere kandi ari yo yabibufashijemo none bukaba bwarayishinganye ijosi.
Muri Manda ya mbere ya Biden, ibintu byarahindutse kuko Amerika yagarutse ku ntego yayo yo gushaka ko Taiwan yigenga, ntihore ku gitsure gikomeye cy’u Bushinwa.
Perezida w’Amerika yavuze ko igihugu cye kiteguye kuzatabara Taiwan igihe cyose yaba igabwaho igitero na Beijing.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yari ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani witwa Kishida Fumio.
Biden icyo gihe yagize ati: “ Iki ni ikintu twiyemeje.”
USA Today icyo gihe yanditse ko aba bayobozi bemera ko hariho u ‘Bushinwa bumwe’( One China) ariko ngo ibi ntibivuze ko Taiwan ‘ari u Bushinwa.’
Biden yunzemo ati: “ Uko byaba bimeze kose ariko ibi ntibiha u Bushinwa uburenganzira bwo kugenda ngo ifate bugwate Taiwan.”
Umukuru w’Amerika yavuze ko ibiri kuba mu Burusiya muri iki gihe byagombye kubera isomo u Bushinwa bukamenya ko gushaka kwigarurira ikindi gihugu bigira ikiguzi kinini k’ubikoze.
Yavuze ko ibyo u Bushinwa buri gukora mu birwa bituranye na Taiwan ari ugushora akaboko mu muriro, ko ibyo burimo bushatse bwabireka.
Ubutegetsi bw’Amerika bumaze igihe buha abasirikare ba Ukraine intwaro zikomeye ngo bivune Abarusiya, ariko bwirinze kohereza abasirikare b’Amerika ngo barwane mu buryo bweruye n’ingabo z’u Burusiya.
Byakozwe mu kwirinda ko havuka intambara ya gatatu y’Isi kandi ishobora gukoreshwamo intwaro za kirimbuzi.
U Bushinwa buvuga ko Amerika ikwiye kubwirinda…
Nibwo butumwa bw’ingenzi bukubiye mu biganiro byabaye mu mpeza z’umwaka wa 2021 byahuje Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Joe Biden uyobora Amerika.
Perezida Xi yabwiye mugenzi we ko kumva ko u Bushinwa buzemera amabwiriza y’Amerika uko ishaka, bitazashoboka.
Avuga ko Amerika igomba kuzirikana ko u Bushinwa ari igihugu gikomeye, ko kugira ngo isi igire amahoro arambye kandi mu nyungu z’ibihugu byombi, ari ngombwa ko habaho imikoranire irimo ubwubahane.
Inama yahuje Abakuru b’ibi bihugu bikomeye kurusha ibindi ku isi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
U Bushinwa bwabwiye Amerika ko ibihugu byombi nibikorana mu bwubahane, ari bwo isi izunguka mu buryo burambye, buri gihugu[u Bushinwa na Amerika]kikita ku bibazo byacyo ariko nanone ntikirenze ingohe ibiri kubera ku isi.
Ibibazo byugarije isi muri iki gihe ni byinshi ariko ku isonga hari mo kwikura mu ngaruka za COVID-19, ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, iterabwoba n’ibindi.
Iriya nama niyo ya mbere yo kuri ruriya rwego yahuje Abakuru b’Ibihugu byombi kuva Biden yajya ku butegetsi.
Icyo gihe Biden we yabwiye Xi ko mu guhiganwa mu by’ubukungu no kugira ijambo ku isi, buri gihugu kigomba kwirinda ko byazavamo intambara yeruye.
Biden avuga ko byaba bibabaje kandi bitari mu nyungu z’ibi bihugu haramutse hari intambara yadutse ikuruwe n’umubano mubi hagati yabyo.
Yasabye u Bushinwa kwirinda kuzendereza Amerika k’uburyo bishobora kuvamo intambara.