Mu Bushinwa hari urundi ruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni zigendanwa n’ibindi bitandukanye. Ni uruganda abantu bavuga ko ruje guhangana na Huawei isanzwe ari iya mbere mu gukora za mudasobwa n’ibintu bikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga.
Ikigo gitanga amakuru ku ikoranabuhanga kitwa Canalys kivuga ko telefoni zagurishijwe na kiriya kigo mu mezi atatu ashize cyihariye 17% by’isoko y’ibyuma by’ikoranabuhanga byagurishijwe mu Bushinwa bwose.
Kiriya kigo cyashinzwe n’uwitwa Lei Jun, umushinga we ukaba ari ukuzaca kuri Samsung yihariye 19% by’isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bicuruzwa ku isi hose.
Ikindi kigaragaraza ko ziriya telefoni za Xiaomi zifite ejo hazaza ni uko ifite ubushobozi bwo gukoresha igisekuru cya gatanu cya murandasi bita 5G.
Si Xiaomi gusa ihanganye na Huawei ku isoko ry’ikoranabuhanga mu Bushinwa kuko hari izindi zitwa , Oppo (10 %) na Vivo (10 %).
Mu Bufaransa telefoni za kiriya kigo zihariye 18,5%, ikaba iya kabiri igurisha ibikoresho b’’ikoranabuhanga nyuma ya Samsung.