Impaka Ni Zose Ku Myanzuro Ibiri Yatangajwe Na RDB

Kigali (Rwanda): Rwanda Development Board (RDB) Headquarters. (Photo by: Andia/Universal Images Group via Getty Images)

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga byinshi nyuma y’imyanzuro yatangajwe n’Urwego rw’Iterambere (RDB) ku mabwiriza ajyanye na Guma mu rugo iteganyijwe ku wa 17 – 26 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani.

Umwanzuro wa mbere ni uko resitora zo muri ibyo bice zitemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara, uwa kabiri ukaba ko Abakerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa kubona impushya z’ingendo mu gihe abakerarugendo b’imbere mu gihugu basabwa guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo.

Kuki impaka zabaye nyinshi?

Resitora

- Kwmamaza -

Ubuzima bwo mu mujyi bugira ibyabwo. Bitewe n’imiterere y’akazi k’umuntu cyangwa ubushobozi bwe, hari benshi batandukanye no guteka ku buryo barya muri Resitora cyangwa Hoteli.

Dusubije amaso inyuma nko kuri Guma mu Rugo yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021 yashyiriweho Umujyi wa Kigali, mu mabwiriza yahise ashyirwaho harimo irya ‘f’, ryavugaga ko “resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana.”

Bivuze ko muri iyi minsi 10 iri imbere, abantu biringiraga resitora gusa ngo babashe gukora ku munwa, mu masaha make basigaranye bagomba kwiyegereza ishyiga rya gaz, amashanyarazi cyangwa imbabura, utazi guteka akabyiga.

Ni umwanzuro wafashwe mu gihe resitora zari zimaze igihe zisaba ko zakongererwa amasaha yo kugeza ku bantu ibyo bakeneye, na nyuma ya ya masaha yateganywaga ko ingendo zigomba kuba zarangiye. 

Abacuruza resitora ni bamwe mu bagezweho n’ingaruka zikomeye za COVID-19, bijyanye n’uburyo amabwiriza yakomeje kugenda ahagarika ingendo nyinshi n’abantu bagashishikarizwa gukorera mu ngo. 

Uyu mwanzuro wavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yemeje ko muri serivisi zizakomeza harimo abakora imirimo yo kugemura ibicuruzwa.

Kubera ko amasoko y’ibiribwa, ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho bizakomeza gukora, amahirwe asigaye ni uguhaha bigatunganyirizwa mu rugo!

Ubukerarugendo

Abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga basa n’abagowe no kwakira uburyo umukerarugendo uturutse mu mahanga ahabwa ikaze, uwo mu gihugu agasabwa kuba aretse.

RDB yatangaje iti “Abakerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa mu kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ibi kandi birareba hoteli, abatwara abakerarugendo n’abandi bakora imirimo yo gufasha abakerarugendo.”

“Abakerarugendo b’imbere mu gihugu barasabwa guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo.”

Abantu bagendaga bavuga ko ba mukerarugendo bavuye mu mahanga bazajya basabwa kwipimisha COVID-19, mu gihe n’abo mu gihugu ubwo bushobozi babufite.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yanditse kuri Twitter ko iki cyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ibyemezo bikomeye, bitari byifujwe, ariko nta kundi byagombaga kugenda.

Ati “Icya mbere ni ukurokora ubuzima. Guma mu rugo ni iminsi 10 gusa, nyuma yayo ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu buzasubukurwa. Abakerarugendo bo mu mahanga bari hano mu gihe gito, ari nayo mpamvu bashyiriweho umwihariko.”

Yasubizaga uwitwa Malik wari uvuze ko uriya mwanzuro udakwiye, kubera ko abenegihugu bagomba gushyirwa imbere, bakishimira ibyiza by’ubukerarugendo kimwe n’abanyamahanga.

Biranashoboka ariko ko Guma mu rugo itazamara iriya minsi 10 gusa, ugendeye ku kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yaraye ahaye  abanyamakuru kuri wa Kane.

Yavuze ko hagiye gushyirwaho nibura ahantu habiri muri buri kagari hapimirwa COVID-19, cyane cyane mu bice birimo ubwandu bwinshi.

Ati “Tuzongera dusuzume abantu ku munsi wa 9 n’uwa 10, tumenye tuti ’dore ikivuyemo’, ndetse murabizi ko ibyemezo Guverinoma ibifata ishingiye ku makuru aba ahari kandi twese tuba tubona.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, aheruka kuvuga ko hari intego yo gupima abantu 900.000 mu gihe gito kiri imbere. Ni ugutegereza ibizavamo.

 

 

 

 

Umuntu wese winjiye mu Rwanda agomba guhita apimwa COVID-19, akabanza gutegereza ibisubizo ari muri hoteli, mbere yo gukomeza gahunda ze.

Gusa abantu baturutse cyangwa banyuze mu Buhinde na Uganda mu minsi irindwi ishize, bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi muri hoteli zirimo Ubumwe Grande Hotel, Landmark Suites Hotel, Corina K. Guesthouse, Colours Club SPA & Garden Resort, Hilltop Hotel, Paradol Boutique Hotel na Best Inn Motel, bakiyishyurira ikiguzi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version