Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yafashwe Nyuma Yo Kwandika Umukobwa w’Inshuti Ye Mu Bakingiwe COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Yafashwe Nyuma Yo Kwandika Umukobwa w’Inshuti Ye Mu Bakingiwe COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2021 2:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusore ubarizwa mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali yemeye ko yashyize umukobwa ku rutonde rw’abikingije COVID-19, kandi atarigeze ahabwa urukingo.

Uwo musore wiga muri imwe muri Kaminuza zigenga mu Rwanda, yavuze ko hamwe na bagenzi be bitabajwe nk’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) mu bikorwa byo gukingira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali.

Yari ashinzwe kwinjiza imyirondoro y’umuntu mu ikoranabuhanga (system) mbere yo guhabwa urukingo, ibyo bita ‘data entry’. Yakoreraga ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu.

Umuntu ugiye gukingirwa abazwa imyirondoro, niba hari indi ndwara afite, niba yararwaye COVID-19, hakongerwaho ubwoko bw’urukingo agiye gufata.

Iyo ayo makuru amaze gushyirwa mu ikoranabuhanga, umuntu ahita abona ubutumwa bugufi bwemeza ko akingiwe, ubundi agahita yegera umuganga akamutera rwa rukingo.

Kuri uyu musore ho, ngo hari umukobwa witwa Uwase bamenyaniye kuri Instagram, aza kumubaza niba yarakingiwe, asanga ntarikingiza.

Yamubajije niba imyirondoro ye yayishyira mu ikoranabuhanga, ku buryo aza kuhagera agahita akingirwa atagize umwanya wo gutegereza.

Byarakozwe, nyamara uwo mukobwa ntiyajya kwikingiza ahubwo ajyana n’umuryango we mu Karere ka Rusizi bamarayo icyumweru.

Bagarutse muri Kigali bakomereza mu Bugesera gutabara abari bagize ibyago.

Bijyanye n’imitangire y’amakuru, yari yamaze kubarwa mu bakingiwe.

Uwo musore yagize ati “Igihe bagarukiye rero, bagarutse nabwo ngo bajya mu bintu byo gutabara. Sinigeze menya ko rero atari yaje. Ariko njyewe ajya kugenda naramubwiye ngo kubera ko ari igikorwa kirimo kuba mu gihugu hose, musaba ko aho ari bujye kwikingiza mbere na mbere abasobanurira ko bamushyize muri system.”

Muri icyo gihe ngo umusore yumvaga nta kibazo kiza kubamo.

Nyuma y’igihe kinini wa mukobwa yagiye kwikingiriza i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ahamenyerewe nka Expo- Ground.

Uwo musore yakomeje ati “Umukobwa rero ntabwo yigeze abasobanurira, yanyuze mu nzira zose nk’umuturarwanda wari ugiye kwikingiza, basanga ari muri system, bamubaza ukuntu arimo, ni gute bigaragara ko wakingiwe ukaba uje gufata urundi rukingo?”

“Aheraho atanga ibisobanuro, musaba kuvugana n’abari bamufashe, ariko nkaba nari mfte ikibazo cy’umuriro, ngerageza gushaka indi telefoni ku ruhande, ndabahamagara, ariko nari nagiye mu Majyepfo, numva ntabwo bikemutse neza.”

Uwo musore ngo yazindutse ajya gusobanura ikibazo cyabaye, bakimubona ahita ajyanwa kuri Polisi, afatwa ubwo.

Ati “Ntabwo nari naramenye ko ibyo bintu nakoze ari ikosa.”

Yemeye ko hari abantu benshi yagiye afasha “nk’inshuti” mbere y’uko bagera ahakingirirwaga.

Yemeye ko ibyo yakoze byateje amakosa mu kubara abakingiwe, ndetse n’uriya mukobwa byashoboraga kumugiraho ingaruka.

Uwo mukobwa na we ntabihakana, akavuga ko umusore yamukoreye biriya mu kumufasha.

Igishya avuga ni uko yaje gusiba ubutumwa yari yohererejwe bw’umuntu wakingiwe, abimenyesha uriya musore amufasha kubona ubundi.

Ati “Nageze i Gikondo basanga sinakingiwe, bambaza uko byagenze ndabasobanurira, mbabwira ko nari nahawe code kugira ngo nzaze nyitwaje nje kwikingiza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Tharcisse Mpunga yabwiye Taarifa ko ibyo uriya musore yakoze bidakwiye, ariko ‘bitahindura cyane’ imibare itangazwa y’abikingije.

Yavuze ko ko iriya migirire ari iyo kugawa, kandi ngo hari n’ahandi byagaragaye gusa ngo si ikibazo kinini.

Ati “ Icyo kibazo twarakibonye, nta kintu baba byarahinduye kinini.”

Dr Mpunga avuga ko mu bihe byo gukingira abantu benshi icyarimwe ari ho byagaragaye, kuko bifashishije abantu benshi kugira ngo byihute.

Kuri we ngo mu bantu benshi nk’abo ntihaburamo abakora ibintu nabi.

Polisi yihanangirije Youth Volunteers…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko uriya musore  na bagenzi be bari muri kariya kazi bagombye kwirinda kukavangira, kuko ari akazi gakomeye.

Avuga ko ibyo bashinzwe ari ibintu bitagomba gukinishwa ngo babizanemo ikimenyane n’ubushuti bafitanye n’abantu baba baramenyaniye kuri Twitter, kuri Instagram, Facebook n’ahandi.

Ati “Ntibikwiye ko ukoresha mudasobwa ngo wemeze ko runaka yakingiwe kandi utaramubonye imbonankubone yaje gufata urukingo. Nibigaragara uzabikurikiranwaho. Inshingano uriya muhungu yahawe si ugushaka inshuti ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni iyo gushyira umuntu muri system kandi akamushyiramo ari uko akugezeho.”

Yasabye urundi rubyiruko rw’abakorerabushake kwirinda ibyo mugenzi wabo yakoze, ahubwo bagategereza ko umuntu abageraho bakamushyira mu mubare w’abakingiwe bamubonye.

CP Kabera avuga ko n’abandi bakoze icyaha nk’uwo musore nabo bazafatwa.

TAGGED:BugeseraCOVID-19featuredGukingiraMpungaRusiziUmusore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yasabye Abayobozi Kugira Imikorere Ijyanye n’Igihe
Next Article Intambara Muri Afghanistan: Abatalibani Bavuga Ko Bafashe Intara Yari Isigaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?