Yafatanywe Litiro 185 Za Kanyanga Azivanye Muri Uganda

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha n’ubucuruzi bwa magendu bafashe umugabo afite litiro 185 za kanyanga, azivanye muri Uganda.

Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Kiyombe, Akagari ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo ku wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama.

Yemeye ko yajyaga aca mu nzira za rwihishwa akajya muri Uganda agakurayo kanyanga akazizana mu Rwanda. Yavuze we na mugenzi we wacitse bari bakoresheje amagare binjiza izo kanyanga.

Yagize ati “Twayipakiye ku magare tuyinjiza mu Rwanda rwihishwa, tutaragera mu rugo nibwo abapolisi badufashe nijoro.”

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana yavuze ko uriya yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Bariya bose bari batanzweho amakuru n’abaturage bari bababonye binjira mu Rwanda rwihishwa bafite imifuka irimo kanyanga. Abapolisi bahise bihutira kubafata babona abantu batatu ku magare bafiteho imifuka, gusa hafashwe uyu gusa abandi baracika.”

Yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version