Ibyo Wamenya Ku Gikombe Cya Afurika Kigiye Gutangira Muri Cameroon

Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON 2022) kigiye gutangira kuri iki Cyumweru muri Cameroon, nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni igikombe giheruka mu mwaka wa 2019 ubwo cyegukanwaga na Algeria, kikazakinwa n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atandatu, rimwe rigizwe n’amakipe ane.

Amakipe abiri ya mbere mu itsinda azahita abona itike yo gukina icyiciro gikurikira cy’irushanwa.

Azakinira ku bibuga bya Olembe Stadium na Stade Ahmadou Ahidjo mu murwa mukuru Yaounde; Japoma Stadium i Douala, Limbe Stadium i Limbe, Kouekong Stadium i Bafoussam na Roumde Adjia Stadium i Garoua.

- Advertisement -

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje amakipe agiye gukina igikombe cya Afurika ko nubwo ikipe izaba isigaranye abakinnyi 11 gusa abandi bose banduye Covid-19, bagomba kwitabira umukino.

Ni amabwiriza agomba kubahirizwa nubwo muri abo bakinnyi 11 nta n’umwe waba urimo usanzwe akina mu izamu.

Igihugu kizasiba umukino kizajya giterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Aya mabwiriza yatangajwe nyuma y’uko ibihugu byinshi bikomeje guhura n’ubwandu bwa COVID-19  mu bakinnyi n’abatoza.

CAF yavuze ko mu gihe cyihariye, komite ishinzwe gutegura irushanwa izajya ifata icyemezo gikwiye.

Ku wa Gatanu nibwo Ikipe y’igihugu ya Misiri yakereje urugendo rwayo mu irushanwa, ndetse inahagarika imyitozo nyuma y’uko mu bakinnyi hari habonetsemo uburwayi.

Iyi kipe izwi nka ‘The Pharaohs’ yanegukanye iri rushanwa inshuro zirindwi, yerekeje muri Cameroon kuri uyu wa Gatandatu.

Ku rundi ruhande, rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri ba Gabon basanzwemo COVID-19 ku wa Kane.

Uretse kuri ibyo bihugu, Guinea iheruka gusiga mu Rwanda myugariro Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah, ubwo bari mumyiteguro mbere yo kwerekeza muri Cameroon.

Cape Verde na Gambia nabo bibasiwe n’ubwandu bushya mu makipe y’ibihugu, mu gihe Tunisia yatangaje ko hari abakinnyi banduye mbere yo kujya mu mwiherero ubanziriza iri rishanwa.

Kuri iki cyumweru rirafungurwa n’umukino uhuza Cameroon na Burkina Faso saa 18h00 kuri Olembe Stadium, ari nayo izakira umukino wa nyuma ku wa 7 Gashyantare 2022.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho (VAR) mu gukemura impaka ku bikorwa bimwe na bimwe biba bishidikanywaho.

Uko amatsinda y’irushanwa ateye

  • Itsinda A: Cameroon (yakiriye irushanwa), Burkina Faso, Cape Verde, Ethiopia
  • Itsinda B:Guinea, Malawi, Senegal, Zimbabwe
  • Itsinda C: Comoros, Gabon, Ghana, Morocco
  • Itsinda D: Misiri, Guinea Bissau, Nigeria, Sudan
  • Itsinda E:Algeria, Equatorial Guinea, Ivory Coast, Sierra Leone
  • Itsinda F: Gambia, Mali, Mauritania, Tunisia

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version