Yagendanye Miliyoni Barayimunigana, Yabivanyemo Isomo

Umugabo wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe avuga ko abantu babiri bamuniganye  Miliyoni 1.2 Frw yari ajyanye iwe ngo nibujya azigabana na bagenzi bo mu kibina barazimwambura.

Abavugwaho kumuniga bo barabihakana bakavuga ko bamutekeye umutwe, bamuha amafaranga macye we abaha ariya yose.

Uyu mugabo avuga ko yari avuya kubikuza amafaranga ngo azayagabane na bagenzi be mu kibina ageze ahantu hamwe muri Busanza, abasore babiri baramuniga barayamwambura.

Avuga ko icyo gihe yirinze kugira uwo abihingukiriza ahubwo yagiye yegera bamwe mu nshuti ze kugira ngo zimugurize amafaranga azabone icyo aha bagenzi be.

- Advertisement -

Ati: “ Sinigeze njya kurega kuko nabonaga nta gihamya ndi bubone, ahubwo nakoze uko nshoboye nshaka amafaranga kugira ngo mbone ayo mpa bagenzi banjye.”

Imbere y’itangazamakuru uriya mugabo yavuze yicuza kuba yaratwaye amafaranga mu buryo budatekanye, akemeza ko byamubereye isomo.

Abafashwe barimo umwe wigeze gufungwa undi akaba yarigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa bose bahuriza ku ngingo y’uko batuburiye uriya mugabo akabaha ariya mafaranga yibwira ko ayo bamuhaye ari yo menshi.

Bavuga ko kugira ngo batuburire umuntu, bafata impapuro zisanzwe z’amakayi abana bigiramo bakazikata neza nk’inoti, barangiza bakazorosa inoti zisanzwe, ni ukuvuga imbere n’inyuma hanyuma babona umuntu uje ubaturutse imbere umwe muri bo akajugunya bya bipapuro bitwikirijwe inoti, undi akabaza uwo muntu niba adataye amafaranga, barangiza bakamwemeza ko hari ayo ataye nyuma ngo bikaza kurangira abahaye aye bakamuha ayo y’ibikwangari.

Umwe mu bafashwe uvuga ko bamuhimba izina rya Black anenga abantu bakurikirana ubutunzi k’uburyo bigera n’aho bemera ibintu ubusanzwe bitakwemerwa n’umuntu ushyira mu gaciro.

Ati: “Burya akabaye icwende ntikoga, hari bamwe bakunda amafaranga k’uburyo yemera no gutuburirwa. Ndabagira inama yo kujya bashishoza,  bakamenya ko ibishashagirana byose atari ko byera.”

RIB hari ukundi ibivuga…

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira avuga ko ibyo abakurikiranyweho kiriya cyaha bavuga by’uko icyo bakoze ari ugutubura atari byo ahubwo ari ukuniga umuntu.

Mu mategeko ngo babyita ‘ubwambuzi bukoresheje ikiboko’.

Dr Murangira yavuze ko kugira ngo bafate bariya basore byaturutse k’ugushyira mu bikorwa inshingo ya RIB yo gutahura ibyaha, nyuma bakababigenza.

Ati: “ Gutahura ibyaha nayo ni inshingano yacu. Twamenye iby’uko bariya bantu bibwe, dukora iperereza dufata aba bantu ariko dusigara dushaka n’uwibwe kugira ngo nawe tumusubize ibye.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko bidakwiye ko umuntu agendana amafaranga angana kuriya, ahubwo ko abantu bakangukira gukoresha gahunda za Leta zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kubitsa no guhererekanya amafaranga.

Ubugenzacyaha bwafashe bariya bagabo bamaze gukoreshaho amafaranga atageze ku Frw 150 000.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro mu gihe bagikorerwa idosiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version