FPR-Inkotanyi Ishima Uburyo U Burusiya Buyobowe

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi Bwana François Ngarambe ashima uko u Burusiya buyobowe akavuga ko mu myaka 20 ishize bwerekanye ko bushoboye kuzahura ubukungu n’imibereho myiza y’ababutuye.

Ubu butumwa bwe bwatangarijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Umuryango FPR-Inkotanyi ubwo yifurizaga abayoboke b’ishyaka United Russia riyoboye u Burusiya isabukuru nziza y’imyaka 20 bari ku butegetsi.

Ngarambe yavuze ko ibyo u Burusiya bwagezeho mu myaka 20 ishize bubikesha imikorere iboneye y’Ishyaka United Russia Party riyoboye kiriya  gihugu.

Yongeyeho ko ishyaka rya kiriya gihugu kiri mu bikomeye kurusha ibindi ku isi rifite uburyo buboneye bwo gufasha ibindi bihugu kwivana mu bibazo bibyugarije kandi mu buryo bugirira buri wese akamaro.

- Advertisement -

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi François Ngarambe yavuze ko imikoranire hagati y’Umuryango FPR –Inkotanyi uyoboye u Rwanda  n’ishyaka United Russia  riyoboye u Burusiya ari ingenzi mu mikoranire iboneye kandi igirira akamaro ibihugu byombi.

Asanga gukorana kw’amashyaka ayoboye ibihugu bishobora gufasha gucyemura bimwe mu bibazo byugarije isi muri rusange.

Ubutumwa bwe kuri Twitter bwarangiye buvuga ko kugira ngo imikoranire y’amashyaka igende neza bisaba ko imirongo ya Politiki igenderaho iba ishingiye kubyo abaturage bifuza kandi igatanga ibisubizo birambye ku bibazo bafite by’umwihariko n’iby’abatuye isi muri rusange.

Si FPR-Inkotanyi gusa yashimye iterambere ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya ryagejeje ku  babutuye, ahubwo n’Ishyaka riyoboye u Bushinwa Communist Party of China(CPC) naryo ryabikoze.

Ubutumwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yatangaje buvuga ko ishyaka ryiyoboye u Burusiya ari ryo moteri nzima kandi ikora neza yatumye u Burusiya ‘buvuga rikijyana.’

Bukubiye mu nkuru yatangajwe kuri CGTN(China Global Television Network).

U Bushinwa buvuga ko ishyaka riyoboye u Burusiya ryabaye ingirakamaro mu gutuma butera imbere, ababutuye bakagira ubukungu, umutuzo ndetse n’umutekano.

Xi ati: “ Abatuye u  Burusiya baguwe neza kubera imikorere iboneye y’ishyaka ribayoboye. Ni abaturage bafite ijambo rikomeye ku isi.”

Nawe avuga ko imikoranire y’Ishyaka ayoboye rikaba ari naryo iri ku butegetsi mu Bushinwa hamwe n’ishyaka riyoboye u Burusiya yatumye ibihugu byombi bikomeza iterambere kandi ababituye bakaba ari abaturage biyubashye.

XI yabwiye u Burusiya ko igihugu cye kizakomeza gukorana nabwo kugira ngo imibanire y’ibihugu byombi ikomeze kuba ntamakemwa.

Ishyaka United Russia Rya Putin…
Ishyaka United Russia niryo riyobora u Burusiya guhera tariki 01, Ukuboza, 2001. Kuri uyu wa Gatatu nibwo ryizihije imyaka 20 rimaze riyobora u Burusiya.

Mu Nteko ishinga amategeko y’u Burusiya bita Duma rifitemo imyanya ingana na 72.44% ni ukuvuga imyanya 326 mu myanya 450 y’Abadepite ba kiriya gihugu kirusha ibindi byose ubunini ariko kidatuwe cyane ugereranyije n’uko kingana.

u Burusiya ni icyo gihugu kinini kurusha ibindi ku isi

U Burusiya bufite ubuso bwa kilometero kare Miliyoni 17.13, bukaba butuwe n’abaturage 144.1

Abaturage b’u Burusiya ni bacye cyane kuko bakubwe kabiri n’abatuye Nigeria kuko bo ari miliyoni 206 zirengaho abaturage bacye.

Iyi ni imibare ya Banki y’Isi yatangajwe mu mwaka wa 2020.

Ishyaka United Russia rifite ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2001 kandi kuva icyo gihe umugabo wari urikomeyemo kurusha abandi yari Vladmir Putin.

Kugeza ubu niwe ukiriyoboye akaba ari na Perezida w’u Burusiya.

Hari amakuru avuga ko ‘ashobora kuzasura u Rwanda’ mu gihe kiri imbere n’ubwo bitaratangazwa mu buryo bweruye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version