Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 August 2025 8:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nyirindekwe ni umukozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB.
SHARE

Umwe mu bakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, witwa Claver Nyirindekwe yamuritse igitabo  yise “SINAGUTAYE” yanditsemo inkuru y’ubuzima n’urupfu rw’uwari umugore we witwa Umurezi Damour watabarutse muri Mata, 2025.

Igitabo “SINAGUTAYE”, nk’uko Nyirindekwe yabwiye Taarifa Rwanda, kirimo ubuzima n’urukundo rwe n’umugore we, kikabamo uko urukundo rushobora gukomeza nubwo umwe mubarusangiye yaba atakiri kumwe na mugenzi we.

Avuga ko kirimo ubuzima bw’uwo yari yarakunze akaza kumubura by’amarabira.

Avuga ko gitanga inyigisho yo kubabarira, gukunda, kwihangana no guharanira amahoro mu mibanire ya buri munsi hagati y’abakundana, kigahumuriza abafite agahinda k’urupfu cyangwa ibigeragezo mu buzima, kikabereka ko batari bonyine kandi ko agahinda gashobora kuba intangiriro yo kwisubiraho no kwiyubaka.

Mu gitabo cye cya paji 48, harimo incamake y’ubuzima bw’uwahoze ari umugore we, kuva mu bukumi bwe, inzozi ze, ubuzima mu kazi, ingendo mu mavuriro, uburyo yubatse urugo, uko bafatanyije kurera abana babiri yamusigiye ari bo Favor na Genius, kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

Mu gusobanura uko yacyanditse, Claver Nyirindekwe ati:“Sinashakaga ko inkuru yacu ipfana nawe. Nashakaga ko abana bacu n’abandi bose bazakomeza kumva ko urukundo rutazima nubwo umwe yaba atagihari”.

Nyirindekwe ni umukozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB.

Avuga ko kwandika ubuzima bwe n’uwo yari yarasezeranye nawe kuzabana akaramata byamubereye inzira yo kuruhuka mu mutima no gusiga urwibutso ruzatura mu muryango we no mu bandi.

Abitabiriye kumurika icyo gitabo bavuga ko amakuru agikubiyemo agaragaza ko ‘koko’ Nyirindekwe yari abanye neza n’uwo bashakanye.

Kuri bo, ibicyanditsemo byafasha abatarashaka kumva no gusobanukirwa ko urukundo atari amagambo gusa, ahubwo ari ibikorwa, kwitanga no kubabarira.

Muri iki gitabo hari aho umwanditsi agira we agira ati: “… Nimwihutire kubabarira, mwihutire gukunda, mwihutire gufata mu mugongo abarira kuko umunsi umwe muzicuza igihe mwataye mu makimbirane n’agasuzuguro”.

Claver Nyirindekwe yabaye umunyamakuru wa UMUSEKE, MAKURUKI.RW,  Flash na Izuba Rirashe.

Muri iki gihe ni umukozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere akaba n’umujyanama mu Nama njyanama y’Akarere ka Gatsibo.

Avuga ko igitabo cye “SINAGUTAYE” kiboneka mu buryo bw’imbonankubone(hard copy) mu Mujyi wa Kigali.

Umurezi Damour wahoze ari umugore we yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko aharangiza mu mwaka wa 2018.

Umurezi Damour yakoraga mu rwego rw’ubutabera.

Yabaye umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi, ahavuye ajya gukora muri Prison Fellowship Rwanda nk’umunyamategeko w’inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe akaba ari naho yitabye Imana agikorera.

Amafoto@Nyirindekwe Claver.

TAGGED:igitaboImiyoborereNyirindekweUbutaberaUmugoreUmukozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?