Abagabo babiri bo muri Uganda bari gukurikiranwa na Polisi nyuma y’uko hari umuntu uherutse guterwa icyuma mu rubavu ubwo yari aje gukiza abafana besuranaga hasi nyuma yo kutumvikana k’ukuntu Arsenal FC itsindwa na Manchester City ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.
Uwapfuye yitwa Allan Kakumba akaba yari umuyobozi w’urubyiruko mu gace yari atuyemo.
Daily Monitor ivuga ko uriya mugabo yapfuye aguye kwa muganga azize kuva cyane kubera icyuma yari yatewe mu rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala witwa Luike Owesigire avuga ko bidatinze abakekwaho kwica uriya mugabo bari bigezwe mu rukiko bidatinze.
Oweyesigire avuga ko nyakwigendera yagiye gutabara murumuna we witwa Titus Kyendo usanzwe ufana Arsenal wari wafatanye n’undi mufana wa Mancester City, nibwo bamuteraga icyuma kiramuzahaza.
Bisa n’aho yitangiye murumuna we.
Mu gihe iyi dosiye ikivugwa cyane, hari undi mufana wa Arsenal wigeze kwicirwa ahitwa Adjumana muri ‘district’ ya West Nile.
Uwapfuye icyo gihe ni Richard Ukuyo ubwo yakubitwaga ikintu mu mutwe azira impaka n’abafana na Manchester United.
Icyo gihe bwo Arsenal yari yatsinze Man U.
Polisi ivuga ko Ukuyo yari umufana wa Arsenal w’icyogere hose.
Uganda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite abafana b’amakipe yo mu Bwongereza bakomeye kandi batajya imbizi iyo hari iyatsinzwe hanyuma abandi bakabogeraho uburimiro.
Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru hirya no hino ku isi muri iki gihe bavuga ko warushijeho gukundwa no guteza akaga aho waziyemo ibintu byo kuraguza umutwe no gusheta amafaranga, babyita ‘betting’.
Kuba Arsenal isa n’iyazutse muri iki gihe hari abo byagaruriye imbaraga zidasanzwe mu gufana k’uburyo kumva ko yatsindwa bidapfa kwemerwa.
Hari ubwo abafana ba Arsenal bagiye mu muhanda kwishimira intsinzi yari yavanye kuri imwe mu makipe akomeye, babikora batatse uruhushya Polisi yo muri Jinja ariko icyo gihe baraye muri gereza bazira ko bahungabanyije umudendezo rusange w’abaturage.