Dukurikire kuri

Mu mahanga

Equatorial Guinea: Bwa Mbere Umugore Yabaye Minisitiri W’Intebe

Published

on

Perezida wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema yatangarije kuri televiziyo y’igihugu cye ko ashyizemo Manuela Roka Botey wari usanzwe ari Minisitiri w’uburezi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Niwe mugore wa mbere uhawe ziriya nshingano mu mateka y’iki gihugu kiri mu Burengerazuba bw’Afurika.

Equatorial Guinea ituwe n’abaturage Miliyoni 1.5

Yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1968 imaze kwipakurura ubukoloni bw’abanya Espagne.

Mu myaka mike yakurikiyeho, ni ukuvuga mu mwaka wa 199, Teodoro Obiang Nguema yahiritse k’ubutegetsi Nyirarume witwaga Francisco Macias Nguema, atangira atyo gutegeka kugeza n’ubu.

Ubu ni umusaza w’imyaka 80 y’amavuko.

Advertisement
Advertisement