Michael Moussa Adamo wari ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Gabon yaraye atabarutse avuye mu nama y’Abaminisitiri. BBC yanditse ko bikekwa ko yazize umutima.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 62 y’amavuko yaguye kwa muganga nyuma y’uko abaganga bagerageje kumufasha ngo umutima we ukomeze gutera ariko ntibyakunda.
Perezida wa Gabon Ali Bongo yavuze ko yababajwe n’urupfu rutunguranye rwa Moussa Adamo.
Ati: “ Yari umunyapolitiki mwiza w’umuhanga. Kuri njye kandi yari arenze kuba Minisitiri ahubwo yari n’inshuti yizerwa kandi buri gihe nabaga nezeye ko ari busohoze neza inshingano ze.”
Mbere y’uko aba umunyapolitiki, Adamo yabanje kuba umunyamakuru w’icyamamare kuri televiziyo ya Gabon.
Yahavuye ajya muri Politiki ya Gabon ndetse ayigiriramo umugisha kuko yakoze mu nzego zitandukanye zirimo no kuba umujyanama wihariye wa Perezida Bongo.
Izi nshingano yazivuyemo aba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, izi zikaba ari zo nshingano za nyuma yakoze kugeza ubwo yaraye atabarutse.