Yarezwe Kuriganya Bruce Melodie €1,200

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Umuhanzi Bruce Melodie

Sosiyete itegura ibitaramo yitwa Zentronation yareze Jimmy Mwesige ko yamuhaye €1,200 ya avanse( amafaranga ya mbere yo gukoresha) ngo ategure igitaramo cya Bruce Melodie mu Bubiligi akayarya ntabikore.

Imaze kubibona ityo, iyo sosiyete yaregeye Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo rubikurikirane kuko birimo icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Sosiyete itegura ibitaramo ‘Zentronation’ niyo yateguye icyo kirego ishinjamo uwitwa Jimmy Mwesige kuyiba arenga Miliyoni Frw 2 aya akaba angana n’amayero avugwa haruguru uyavunjje mu mafaranga y’u Rwanda.

Muri iyo baruwa, handitsemo ko kiriya kigo cyagiranye na Mwesige amasezerano yo kuyamamariza igitaramo binyuze muri sosiyete ye yitwa ‘MSJ Events’ ariko ntiyubahiriza ibyo bumvikanye.

Bagenzi bacu ba IGIHE banditse ko muri iyo baruwa, iyi sosiyete igaragaza ko tariki 02, Mutarama 2026, Mwesige Jimmy abinyujije muri sosiyete ye ‘MSJ Events’ yanditswe muri Uganda, yumvikanye n’abateguye iki gitaramo ko azabafasha kucyamamaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bemeranya ko bamwishyura 2.130$ (arenga miliyoni 3Frw).

Bihutiye kuba bamuhaye avanse ya €,1200 akirangiza kuyafata ntiyongeye kwitaba telefoni.

Abatanze ayo mafaranga bahise bategura ikirego bakigeza ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, barugaragariza ko ibyo bavuga bigize ibyaha by’ubuhemu  no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nk’uko biteganywa n’ingingo za 174 na 176 z’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Hagati aho, Bruce Melodie azakorana igitaramo na Sheebah Karungi tariki 07, Werurwe, kikazabera mu Bubiligi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *