Yarwanye Intambara Y’Isi, Aba Inyenzi, Arasaba Perezida Kagame ‘Kumuremera’

Umusaza Nyagashotsi Epimaque yigeze kuba umurwanyi mu bitwaga Inyenzi ndetse ngo yafatanyije n’abarwanyaga Hitler mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Ubu afite imyaka 101.

Ni umusaza muremure ufite nka metero ebyiri utuye mu Mudugudu wa Kamamesa mu  Karere ka Gatsibo. Abana n’abuzukuru be babiri b’abakobwa. Bamwe mu bahungu be bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Yaratubwiye ati: “ Navutse muri 1920, mvukira i Gahini, ubu hakaba ari mu Karere ka Kayonza.”

Nyagashotsi avuga ko mu buzima bwe bwose yakunze kurya ibishyimbo, ibijumba, rucakarara ‘akanywa amata kenshi.’

- Advertisement -

Muri 1941 avuga ko yari umusore w’intarumikwa, icyo gihe yashyizwe ku rutonde rw’abasore bagombaga gufatanya n’Abongereza mu kurwanya Abadage ba Adolph Hitler mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Yari mu mutwe wa gisirikare Abongereza bise King’s African Rifles wari muri Batayo ya 7. Yoherejwe i Nairobi, muri Kenya kugira ngo ategurirwe ruriya rugamba rwo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi(1939-1945).

Abasirikare bari bagize Umutwe wiswe King’s African Rifles umusaza Nyagashotsi yarwanyemo

Yabwiye Taarifa ko ubwo iriya ntambara yarangiraga muri 1945, yahembwe umudari wo kumushimira uruhare yayigizemo arwana ku ruhande rw’Abongereza.

Nyuma yagarutse mu Rwanda aza gushinga urugo muri 1952, yibaruka umwana wa mbere muri 1953.

Icyo gihe yari yoroye inka 50.

Nk’uko abize Amateka n’abandi bari ho icyo gihe babizi, hagati ya 1959 na 1961, mu Rwanda hadutse ibibazo bya Politiki bishingiye ku rwango rwari rufitiwe Abatutsi rwarabibwe n’Abakoloni b’Ababiligi.

Indi sura y’ibi bibazo yavugaga ko Abanyarwanda badashaka Ubukoloni ndetse biza gutuma u Rwanda ruhabwa icyo muri icyo gihe bise Ubwigenge, ubwami buvaho.

Izi mpinduramatwara zabanjirijwe kandi zikurikirwa n’urugomo rwakorewe Abatutsi bituma hari bamwe bicwa, abandi barahunga, bake basigara mu Rwanda. Hari muri 1959.

Nyagashotsi  yabwiye Taarifa ko yibuka neza ko hari kajugujugu zarekuriraga hasi ibibiriti kugira ngo abari bari muri PARMEHUTU babone uko bashumika inzu z’Abatutsi zishye.

Ati: “ Urugo rwanjye bararutwitse, inka zanjye baraziba barazibaga barazirya, nahise mpunga njya muri Uganda, mpahurira n’abandi Batutsi tuhaba nk’impunzi kuva icyo gihe kugeza dutashye.”

Avuga ko icyo gihe agenekereje hari Abatutsi bagera ku 336,000.

Yeruye avuga ko bageze muri Uganda bafitiye umujinya ubutegetsi bwariho mu Rwanda , batangira gutegura uko bazarugarukamo. Babiteguye binyuze mu gushaka ababatera ingabo mu bitugu, haba mu bitekerezo no mu ntwaro.

Ubu bufatanye nibwo bwaje kuvamo ishingwa ry’umutwe wiswe Inyenzi nawe awujyamo.

Muri 1963 nibwo we na bagenzi be bagabye igitero cya mbere kiza gitunguranye kandi bafite umugambi wo kuruhukira i Kigali.

Avuga ko bakubiswe inshuro, baratsindwa ariko ikibabaje ni uko hari Abatutsi bari imbere mu Rwanda bishwe.

Inyenzi zarokotse zasubiye muri Uganda ziratuza.

Ati: “ Tugeze muri Uganda, Umwami Kigeri V Ndahindurwa yaradusuye adusanga i Kizinga atubwira ko twatsinzwe kubera ko abasirikare bacu nta murongo ufatika bari bafite, adusaba gutuza gukisuganya gahoro gahoro tukazagaba igitero gifatika.”

Inama ya Kigeri V Ndahindurwa yaje gukunda muri 1990 ubwo abasore, inkumi, abagabo n’abagore bihuzaga bakagaba igitero cyo kubohoza u Rwanda bibumbiye mu cyo bise Rwanda Patriotic Front/Army.

Aba nabo mu ntangiriro baraneshejwe ariko baza kwisuganyiriza mu Birunga ku nama bahawe na Paul Kagame wayoboye iriya ntambara kugeza u Rwanda rubohowe muri 1994.

Yabanye na Idi Amin mu gisirikare…

Akiri muri Uganda Umusaza Nyagashotsi yibuka ko yigeze guhura n’uwahoze ayobora kiriya gihugu witwa Field Marshal Idi Amin amusangana na bagenzi be bari ahitwa Kigungu muri Entebbe hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Victoria.

Icyo gihe Nyagashotsi yari kumwe n’abandi basirikare. Idi Amin amubonye yaramwegereye avuga mu ijwi ryumvikana ati: “ Mbonye mugenzi wanjye twabanye muri batayo ya 7 ubwo twari muri Kenya.”

Yatubwiye ko Idi Amin yamuhobeye, amuha n’amashilingi ya  Uganda 50 000 kandi icyo gihe yari menshi.

Hari icyo yifuza kubwira Perezida Kagame …

Umusaza Nyagashotsi avuga ko ahuye n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yamusaba kumworoza inka kuko muri iki gihe akennye kandi yarakoreye u Rwanda, akarwanya akarengane guhera muri 1960 kuzamura.

Avuga ko ababazwa cyane n’uko inka ya Kagame[nk’uko abyita]yari yemerewe muri Gira Inka atigeze ayihabwa kuko ubuyobozi bw’ibanze bwabyanze.

Yatubwiye ko abayobozi b’inzego z’ibanze b’aho atuye bamwatse ruswa [ya Frw 2000] ngo bamushyire ku rutonde ahabwe inka ya Gira Inka yanga kuyabaha.

Mu magambo yumvikanamo uburakari n’ubunyangamugayo, yavuze ko mu buzima bwe atigeze atanga  cyangwa ngo yakire ruswa, bityo ko ‘atabikora ashaje.’

Yibaza niba abayobozi b’inzego z’ibanze barishyiriyeho Guverinoma yabo iharanira ko ruswa yimikwa.

Ikindi yatubwiye ko kimubabaza ni uko n’amafaranga ya VUP yemerewe kugira ngo amufashe kugura iby’ibanze mu buzima atayabonye, kugeza n’ubu akaba abayeho nabi.

Avuga  ko yagiye kenshi ku biro by’Umurenge kubaza Gitifu impamvu atabona amafaranga ye,

undi amusubiza ko hari undi muntu wamusimbujwe ku rutonde, ariko amwizeza [gitifu yizeza Nyagashotsi] ko uwo muntu agiye kuruvanwaho.

Ibi ntibyakozwe kugeza magingo aya!

Kagame agirira impuhwe ababyeyi bageze mu zabukuru. Uyu ni nyakwigendera Nyiramandwa Rachel ubwo yahuraga na Kagame muri 2019 i Nyamagabe akamugabira

Kubera ko ageze mu zabukuru, ntagishoboye kugenda urugendo rurerure, bityo yararekeye.

Ababazwa n’uko urubyiruko rw’ubu rwabaye abasinzi hakiri kare…

Umukambwe Epimaque Nyagashotsi ababazwa n’uko ‘urubyiruko rw’ubu rwabaye kanyota’ hakiri kare kandi ari rwo mizero y’u Rwanda.

Asanga bibabaje kuba urubyiruko rwaratwawe no kunywa inzoga ariko rukirengagiza kurya ibiribwa byubaka umubiri, bikawurinda indwara kandi bikawukomeza.

Kuri we, iki ni igihombo igihugu gifite kandi kizagira ingaruka z’igihe kirekire.

Imwe mu ngaruka avuga ko u Rwanda ruzagira, harimo kubura ingabo zo kururwanira kuko urubyiruko rwabaswe n’inzoga n’ibindi biyobyabwenge rutashobora imikorere ya gisirikare.

Yatubwiye ati: Sinjya nicuza ko narwaniye iki gihugu ndetse n’ubwo nari naniwe nasabye kandi nshishikariza abahungu banjye kujya mu gisirikare bakabohora uru Rwanda. Ndagira inama urubyiruko ko rwakwitegura kurwanira uru Rwanda igihe icyo aricyo cyose.”

Ikindi yibutsa urubyiruko rw’ubu ni uko u Rwanda rw’iki gihe ari rwiza kurusha uko byari bimeze mu myaka 50 ishize.

Kuri we ubu u Rwanda ni Paradizo.

Umusaza Epimaque Nyagashotsi asaba urubyiruko guha agaciro u Rwanda rw’ubu kuko ruteye imbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version