Ubukangurambaga Bushya Bwa Airtel Yise ‘NkundaUrwanda’

Airtel Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘NkundaUrwanda’ bugamije guha abakiliya bayo uburyo bwo kubona murandasi n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga.

Abifuza kubona aya mahirwe bagomba kwandika kandi bagasangiza bagenzi babo inkuru z’urukundo bakunda u Rwanda, abanditse izerekana ‘urukundo rurambuye’ bakazabihemberwa.

Abazatsinda muri ubu bukangurambaga bazahembwa ibintu byinshi birimo utwuma tugendanwa dutanga murandasi(PocketWifi), kandi tugashyirwamo murandasi ingana na 30GB.

Itangazo rya Airtel Rwanda rigira riti: “Tugamije gutuma uku kwezi kuba kwiza ku bakiliya bacu, buri wese agahabwa uburyo bwo kwerekana urukundo akunda u Rwanda, buri wese uba mu Rwanda  akabyandika mu rurimi yumva neza.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’iki kigo cy’itumanaho buvuga ko buri wese uzajya atsinda buri munsi azahabwa Murandasi igendanwa( PocketWifi), agahabwa akuma kayikwirakwiza(router)gafite ingufu kandi gashobora kuyiha ibyuma by’ikoranabuhanga bigera 10 ndetse na murandasi ingana na 30 GB.

Airtel imenyesha abakiliya bayo ko inkuru zivuga ku bwiza bw’u Rwanda muri ibi bihe bya COVID-19 zigomba no kuvuga ku bantu barugiriye akamaro mu ngeri nyinshi.

PocketWifi ya Airtel

Muri bo harimo Abaganga, Abaforomo, Abapolisi, Abahinzi-Borozi, n’abandi bagize uruhare mu mibereho myiza y’Abanyarwanda muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Abakiliya kandi bashobora no gutanga inkuru zivuga kuri serivisi nk’Irembo, ndetse n’ibindi byiza birimo n’imihanda y’u Rwanda iteye neza.

Nyuma yo kwandika inkuru, umukiliya wa Airtel agomba kuyitangariza ku rubuga nkoranya mbaga akoresha cyangwa akabicisha ku mbuga za Airtel zirimo Twitter (@airtelrw), Facebook, (@airtelrwanda) na Instagram (airtelrw).

Agomba kuyisangiza inshuti ze nyinshi, hanyuma ijambo rusange (hashtag) rikaba  #NoLockDownOnLove #NkundaUrwanda #LoveIsRed

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version