Ibyaranze Icyumweru Ku Banyarwanda Bakina Muri Shampiyona Zo Hanze

N’ubwo mu Rwanda ibikorwa bya siporo byahagaze mu mikino yose,  hanze yarwo muri Shampiyona zitandukanye imikino irakomeje. Abanyarwanda bazikinamo bafite amakuru mashya yabaranze mu Cyumweru gishize:

1.Kevin Monnet Paquet :Ni  Umunyarwanda ukina nk’uwabigize umwuga muri shampiyona y’u Bufaransa LEAGUE1. Ntiyashoboye gukina umukino ikipe ye Saint Etienne yitabiriye ikawutsinda ubwo yakinaga na Rennes ibitego 2-0.

Nyuma y’imikino 25 bamaze gukina, Saint-Etienne iri  ku mwanya wa 15 n’amanota 29 mu makipe 20 agize Ligue 1.

Lille iri ku mwanya wa mbere irabarusha amanota 35.

- Advertisement -
Kevin Monnet Paquet

2.Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) : Akina muri Tanzania  mu ikipe yitwa KMC. Ntiyakinnye umukino ikipe ya Tanzania Prisons FC itsinze KMC ibitego 2-1.

Migi Mugiraneza

3.Meddie Kagere : Ni rutahizamu w’Umunyarwanda ukina muri  Shampiyona ya Tanzania. Akinira Simba SC.

Ubwo ikipe ye yakinaga Imikino Nyafurika (TOTAL CAF Champions League) ntiyabanje mu kibuga, ariko yaje kujyamo asimbuye ku munota wa 78.  Mbere gato y’uko yinjira mu kibuga ku munota wa 61’, Chris Mtshimba Kopa Mugalu yari yatsindiye Simba sc igitego 1 ari nacyo rukumbi cyambonetse mu mukino.

Kagere Meddy

4.Mitima Isaac: Ni myugariro w’Umunyarwanda ukina muri Kenya.  Niwe wakinnye iminota myinshi muri iki Cyumweru turangije kuko yakinNye iminota 90 y’umukino ubwo Ikipe ye ya Sofapaka FC  yakinaga na Kitale All Stars, bagatsinda  igitego 1-0.

Mitima Isaac

5. Haruna Niyonzima :Umunyarwanda ukina muri Yanga SC  ntabwo yagaragaye kurutonde rw’aabakinnyi bakinnye na Mbeya City.

Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa.

Haruna Niyonzima
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version