Yashinze Ikigo Gifasha Abanyarwanda Ba Diaspora Bakurikirana Imitungo Basize Mu Rwanda

Daniella Rusamaza avuga ko yashinze Ikigo  gifasha Abanyarwanda baba muri Diaspora gukurikirana imitungo basize mu Rwanda, bakamenya uko icunzwe, niba hari ibibazo ifitanye n’amategeko cyangwa za Banki n’ibindi.

Yabikoze abicishije mu kigo yose  IDN (Iwacu Diaspora Network) yashinze mu mpera z’umwaka wa 2019.

Yabwiye Taarifa ko Ikigo yashinze kigamije gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse  n’abanyamahanga bafite imitungo mu Rwanda  kubona serivisi zitandukanye bifuza mu Rwanda batarinze burira indege ngo baze kubyikurikiranira.

Ati: “Igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyanjemo ubwo nakoraga muri Banki aho nari maze imyaka itandatu nshinzwe umubare munini cyane w’aba Diaspora bahakeneraga serivisi zitandukanye muri zo hakaba hari harimo n’inguzanyo aribyo cyane cyane nakoragamo.”

- Advertisement -

Daniella Rusamaza avuga ko abenshi mu bo baganiraga bamubwiraga imbogamizi bahura nazo cyane cyane abafite imitungo basize mu Rwanda harimo inzu, ubutaka n’izindi serivisi umuntu akenera ku giti cye.

Byamwunguye ubwenge bwo gushinga ikigo IDN.

Abo muri Diaspora hari ibibazo bahuriraho…

Madamu Rusamaza avuga ko yasanze Abanyarwanda baba hanze hari benshi muri bo bahuje ibibazo birimo n’icyo kutabasha gukurikirana imitungo yabo iri mu Rwanda bigatuma hari iyangirika bagatinda kubimenya.

Hari n’ababa bafite inzu mu Rwanda bakodesha ariko ngo abapangayi ntibabishyure cyangwa bakabishyura nabi.

Ati: “Urugero ni uko abapangayi bashobora kutishyura neza, ntibite ku nzu bakodesha zikangirika kandi nyirazo ari iyo mu mahanga ntabimenye.”

Avuga ko iyo bigenze gutya, hari bamwe mu Banyarwanda babihomberamo ndetse bakumva nta mari yabo bashora mu Rwanda babitewe n’umujinya w’uko ibyabo bahasize byangijwe n’ababisigayeho.

Ikindi Daniella Rusamaza avuga cyamuteye akanyabugabo ko gushinga kiriya kigo ni uko nta kigo cyabaga mu Rwanda cyahaha Abanyarwanda baba hanze yarwo amakuru ku mitungo basize yo.

Izo mpamvu zatumye asezera akazi ka Banki yiyegurira ako guha serivisi Abanyarwanda baba hanze.

Serivisi atanga:

Serivisi atanga

1.Gucunga imitungo yabo iri mu Rwanda.

Iyo umuntu afite inzu yo guturamo ariko akaba aba hanze u Rwanda, abo muri IDN bamushakira abapangayi kandi bagakurikirana niba abo bapangayi bamwishyura neza, niba bita ku nzu kandi bagasana ibyayangiritseho.

2.Kwita ku bibazo bijyanye n’ubuyobozi n’amategeko:

Aha harimo serivisi nyinshi cyane cyane izo mu butaka. Hari ubwo Umunyarwanda wo muri Diaspora agura cyangwa akagurisha inzu mu Rwanda ariko akabura umuntu ujya mu mwanya we ngo hakorwe ihererekanya nyandiko mpamo z’ubutaka, icyo bita mutation.

Iyo hari imanza zirebana n’iby’ubutaka bikamugora kubikurikirana kuko ari mu mahanga, abo muri kiriya kigo babimugiramo.

Ikindi gikunze kubagora ni ukubona uko bishyura imisoro y’ubutaka.

Abo muri kiriya kigo barahamubera bakabikurikiranira byose mu buryo bwihuse bunoze kandi buzira uburiganya.

Muri rusange Abanyarwanda bari mu mahanga bakunda igihugu cyabo kandi bifuza gufatanya n’abari imbere mu gihugu mu iterambere ryacyo gusa bahura n’imbogamizi yo kutabona  ubufasha buhagije cyane cyane ko nta mwanya uhagije baba bafite iyo baje gushora mu gihugu.

Daniella Rusamaza avuga ko intego y’Ikigo cye ari ukubabera aho batari, bakagira umutuzo   kandi bagakomeza kugira ubushake bwo gushora imari mu Rwanda batuje, bakumva ko imitungo yabo iri ‘mu biganza bizima.’

Abashaka kumubaza uko bakorana nawe Telefoni ye ni: +250788899061

Email: iwacudiasporanetwork@gmail.com

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version