Ikindi Gisasu Cyishe Abana Babiri Muri Uganda, Umwe Arakomereka

Polisi ya Uganda yatangaje ko ahagana saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa Gatandatu tariki 29, Ukwakira, 2021 hari ikindi gisasu cyaturiye ahitwa Segalye muri Nakaseke kica umuntu umwe hakomereka abantu babiri.

Ikibabaje ni uko abo cyahemukiye ari abana bagisanze mu kintu cyari gitezwemo batangira kugikinisha kirabaturikana.

Umwana w’imyaka 11 witwa Pius Kiwuwa niwe wahasize ubuzima abandi babiri barimo uwitwa Michael Kiyingi w’imyaka 14 akomerekana n’undi w’amezi 10 witwa Shield Odongo.

Kiyingi yajyanjywe ku bitaro aza kugwa mu nzira atageze yo.

- Advertisement -

Umwana Shield Odongo we ari kwitabwaho mu bitaro bya gisirikare by’i Bombo.

Aba bana bose ni bene Nakukasa Kalyango, bakaba bahuye na kariya kaga ubwo bakinaga n’ikintu basanze mu ntanzi z’urugo iwabo.

Odongo nk’umwana muto muri bo yatoraguye ikintu akeka ko ari ironji nyamara gutezwemo igisasu, atangira kugitera agapira aziko ari akadenesi.

Nta mwanya munini watambutse, mukuru we Kiwuwa nawe araza, aragifata ajya kureba niba ari ironji ngo baribage bakamuremo umutobe.

Bidatinze cyahise kibaturikana, Pius ahita agwa aho, Kiyingi na Odongo barakomereka cyane bajyanwa kwa muganga ariko Kiyingi agwa mu nzira kubera kuva cyane.

Itangazo rya Polisi ya Uganda rivuga ko batangiye iperereza ngo hamenyekane abihishe inyuma ya kiriya gitero

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version