Biden Yahariye Kamala Harris Ngo Aziyamamaze

Joe Biden wari warahakanye agatsemba ko atazareke kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika, yavuye ku izima aharira Visi Perezida we Harris Kamala.

Kamala Harris wari Visi-Perezida niwe uzahagararire ishyaka ry’ Abademokarate mu matora azaba ahanganyemo na Donald Trump.

Abademukarat bakomeye barimo n’abategetse Amerika batangaje ko bashyigikiye Harris, abo bakabamo na Bill Clinton wahoze ayobora Amerika.

Ubwo yatangazaga ko avuye mu byo kwiyamamaza, Joe Biden yanditse kuri X  ati “Nshuti zanjye z’Abademokarate, nafashe icyemezo cyo kutemera ubusabe (bwo kwiyamamariza kuba Perezida), ingufu zanjye zose nzishyize mu gihe nsigaje nka Perezida”.

Biden avuga ko ubwo yari amaze gutorwa nka Perezida w’ishyaka rya Demokarate mu mwaka wa 2020 yahise agira Kamala Harris Visi Perezida kandi ngo kiriya ni kimwe mu byemezo byiza yafashe.

Ati “Uyu munsi ndashaka guha ubufasha bwanjye, n’amahirwe Kamala akaba ari we uzahagararira ishyaka ryacu uyu mwaka. Ba Demokarate ni cyo gihe ngo twunge ubumwe, ubundi dutsinde Trump. Mureke tubikore”.

Uwo Trump bavuga ko bazatsinda nawe ntiyoroshye kuko yigeze kuyobora Amerika mu myaka yashize.

Aherutse kurusimbuka ubwo umusore w’ imyaka 20 yamurasaga umutwe akamuhusha isasu rigafata ugutwi.

Ntibyatinze yahise yemezwa n’abo mu ishyaka rye kuzabahagararira mu matora abura amezi ane ngo abe.

Kamala Harris yatangaje ko gutsinda Trump bishoboka kandi ko bizashoboka nafatanya na bagenzi be b’Abademukarate.

Indi nkuru bijyanye:

Biden Agiye Kuzibukira Ibyo Kwiyamamaza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version