Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yavuye Nyagatare Ari Muzima Yicirwa Muri Kicukiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Yavuye Nyagatare Ari Muzima Yicirwa Muri Kicukiro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2023 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro haraye habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 29 witwa Sunday bivugwa ko yari yaturutse mu Karere ka Nyagatare.

Ifoto ye akiri muzima imwerekana ahetse igikapu bikaba bikekwa ko ari iyo bamufotoreye iwabo mbere y’uko aza muri Kigali ari n’aho yaguye.

Sunday Raban birakekwa ko yishwe n’abamutegeye mu nzira atashye bamutera ibyuma kuko umurambo we wagaragaye wakomerekejwe cyane.

Sunday Raban yavuye iwabo ari muzima yicirwa mu Mujyi wa Kigali

Bawusanze mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Abamwishe bamuteze mu rukerera bamutera ibyuma ariko kugeza ubu ntibaramenyekana.

Hari umwe mu bamuzi wavuze ko nyakwigendera yari umuntu utuje.

Umuvandimwe wa Raban witwa Cyiza yabwiye bagenzi bacu b’ UMUSEKE ko Raban yavuye mu rugo ku mugoroba agiye kureba umuntu kandi ngo uwo muntu baramuzi, ariko bakeka ko ‘yishwe ku mpamvu z’ubugizi bwa nabi bw’abantu bamuteze.’

Ati “Uwo muntu turamuzi, banatandukanye mu masaha ya saa kumi (04h00 a.m), turakeka ko yishwe ku mpamvu z’ubujura busanzwe. Turifuza ubutabera.”

Sunday akomoka mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare.

Umurambo we wajyanywe  ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

TAGGED:featuredKicukiroNyagatareubujuraUmusore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugambi Wa Macron Na Biden Mu Kwinjiza u Bushinwa Mu Kibazo Cya Ukraine
Next Article Nigeria: Bongeye Gushimuta Abana B’Abakobwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?