Yavuye Nyagatare Ari Muzima Yicirwa Muri Kicukiro

Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro haraye habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 29 witwa Sunday bivugwa ko yari yaturutse mu Karere ka Nyagatare.

Ifoto ye akiri muzima imwerekana ahetse igikapu bikaba bikekwa ko ari iyo bamufotoreye iwabo mbere y’uko aza muri Kigali ari n’aho yaguye.

Sunday Raban birakekwa ko yishwe n’abamutegeye mu nzira atashye bamutera ibyuma kuko umurambo we wagaragaye wakomerekejwe cyane.

Sunday Raban yavuye iwabo ari muzima yicirwa mu Mujyi wa Kigali

Bawusanze mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

- Advertisement -

Abamwishe bamuteze mu rukerera bamutera ibyuma ariko kugeza ubu ntibaramenyekana.

Hari umwe mu bamuzi wavuze ko nyakwigendera yari umuntu utuje.

Umuvandimwe wa Raban witwa Cyiza yabwiye bagenzi bacu b’ UMUSEKE ko Raban yavuye mu rugo ku mugoroba agiye kureba umuntu kandi ngo uwo muntu baramuzi, ariko bakeka ko ‘yishwe ku mpamvu z’ubugizi bwa nabi bw’abantu bamuteze.’

Ati “Uwo muntu turamuzi, banatandukanye mu masaha ya saa kumi (04h00 a.m), turakeka ko yishwe ku mpamvu z’ubujura busanzwe. Turifuza ubutabera.”

Sunday akomoka mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare.

Umurambo we wajyanywe  ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version