Yishe Abana Biga Aho Yize

Umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko wo muri Leta ya Tennessee muri Amerika yarashe abana bari bateraniye hamwe yicamo batatu abandi benshi barakomereka. Yishe n’abantu bakuru batatu bari bashinzwe kwita kuri abo bana.

Ni ubwicanyi bwabereye mu kigo kigisha incuke zifite hagati y’imyaka itanu  n’imyaka icyenda.

Abana biga muri iki kigo kitwa Covenant School buri munsi batangirana amasomo isengesho rikorerwa muri Shapeli iri mu ishuri ryabo riba i Nashville.

Ishuri ryabo rifite ubushobozi bwo kwakira abana 200.

- Kwmamaza -

Kuri uyu wa mbere ubwo bari barimo basenga, abantu bagiye kumva bumva amasasu menshi aravuze.

Yarashwe n’umukobwa witwa Audrey Hale w’imyaka 28 y’amavuko nawe wigeze kwiga muri iki kigo nk’uko Reuters ibyemeza.

Halwe  nawe ntiyabayeho kuko Polisi yahise imutsinda aho.

Abana barashwe bose bafite imyaka icyenda, umwe yitwa Evelyn Dieckhaus undi yitwa Hallie Scruggs uwa gatatu yitwa William Kinney.

Si abana bonyine bishwe kuko hari n’abantu batatu bakuru nabo bahasize ubuzima.

Mbere y’ubu bwicanyi, ni ukuvuga ku Cyumweru taliki 26, Werurwe, 2023, ubuyobozi bw’iki kigo bwari bwashyize amafoto ku ipaji yacyo ya Facebook.

Yagaragazaga ubusabane bwari bwahuje ubuyobozi n’abana.

Bishimiraga ko umwe mu bakozi b’iki kigo yari hafi kubyara.

Icyo gihe ubuyobozi bw’iki kigo bwaboneyeho gutangaza ko bukeneye abakozi babiri barimo uwita ku bana bato bo mu kiburamwaka ndetse n’umwarimu wigisha incuke ziga mu mwaka wa kane.

Iki kigo gisanzwe gicungwa n’idini ry’aba Perisebitariyani (Presbyterian Church).

Cyashinzwe mu mwaka wa 1981.

Kigisha abana amasomo y’ubuhanzi, science, ikoranabuhanga, ubuyobozi, ubutegetsi n’umuziki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version