Umugabo yaraye arashe imyambi mu baturage bari bateraniye mu isoko riri ahitwa Kongsberg muri Norvège yicamo batanu akomeretsa abandi babiri abarashe imyambi. Byamenekanye ko ari umuhezanguni wo mu idini rya Islam.
Uwabikoze yatawe muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi muri kiriya gihugu Ole B Sæverud yazindutse kuri uyu wa Kane avuga ko amakuru yari yatangajwe mbere ko uriya mugabo ashobora kuba ari umuhezanguni mu idini rya Islam yaje kuba impamo.
Imyambi yarashe mu baturage yahitanye abagore bane n’umugabo umwe, bose bakaba bafite imyaka iri hagati ya 50 na 70 y’amavuko.
Yabarashe abasanze mu isoko rya kijyambere aho bari bagiye guhaha.
Ikindi ni uko hari n’izindi ntwaro yari yaje yitwaje ariko afatwa ataratangira kuzikoresha.
Ubwo yafatwaga, yabanje guhangana n’abashinzwe umutekano ariko baza kumuganza.
Abakomerekejwe n’iriya myambi bajyanywe mu bitaro kandi amakuru ava Oslo mu Murwa mukuru wa Norvège avuga ko muri bo harimo n’umupolisi wari waje guhaha ariko nyuma y’amasaha y’akazi.
Polisi yo muri kiriya gihugu gifatwa nka kimwe mu bitekanye kandi bifite abaturage babayeho neza kurusha ibindi ku isi, ivuga ko kiriya gitero cyahungabanyije abantu cyane.
Hari undi mupolisi mukuru witwa Øyvind Aas wavuze ko ibigize icyaha uriya mugabo yakoze byose bizatangazwa ari uko ibintu bimaze kujya ahagaragara, bigasobanuka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yamaganye kiriya gitero
Kongsberg ni umujyi muto utuwe n’abantu 26,000 ukaba uherereye mu bilomeero 66 uvuye mu Murwa mukuru, Oslo.