Umushinga w’Imihanda Yihariye Ku Modoka Zitwara Abagenzi Muri Kigali Waheze He?

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hakomeje inyigo y’uburyo ibisate bimwe by’imihanda byagenerwa imodoka zitwara abagenzi benshi, nk’uburyo bwatuma abantu bayoboka uburyo bw’ingendo rusange, aho kuba buri wese yiringira imodoka ye bwite cyangwa moto.

Ni umushinga ariko umaze igihe, kuko byabanje gutangazwa ko guhera mu 2018 imodoka zitwara abagenzi zizajya zigenerwa imihanda yazo mu masaha abagenzi benshi bajya ku kazi cyangwa bataha.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaje kongera kuvuga ko uwo mushinga uzatangira nyuma ya gahunda yo kwagura imihanda yakorwaga mu 2018.

Icyo gihe uwari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Umujyi, Dr Nkurunziza Alphonse, yaje gutangariza kuri televiziyo y’igihugu ati “Icyo turimo dukora ubu gikomeye ni ikigendanye no kwagura imihanda, nimara kwaguka ejo bundi tuzakora icyo twita ‘dedicated bus lanes’, imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi.”

- Advertisement -

Kwagura imihanda byarasojwe, gahunda yo kugena inzira zihariye ku modoka z’abagenzi na n’ubu ziracyategerejwe.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Dr Merard Mpabwanamaguru, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko inyigo y’uburyo uriya mushinga uzaba uteye itararangira.

Dr Merdard Mpabwanamaguru

Ni umushinga ngo ukirimo gukorerwa inyigo ku bufatanye na Banki y’Isi, ukazakorwa mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere ni icyo kugena ahantu hihariye imodoka rusange zitwara abagenzi benshi zizajya zinyura mu buryo buhoraho, bitandukanye n’uko byatekerezwaga mbere. Ni igice kizwi nka DBL (Dedicated bus Lane).

Yakomeje ati “Dufite umuhanda dushaka kuzakoresha mu buryo bw’igerageza, uyu muhanda uturuka mu Mujyi wa Kigali rwagati ugana ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, aho dushaka ko hari ibisate tuzafata hakubakwa ibikorwa remezo bifasha kugira ngo ibisate bimwe bicibwemo n’imodoka zitwara abantu benshi, mu buryo bwo kongerera imbaraga uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange.”

Yavuze ko bizakoranwa n’umushinga wa kabiri wo kuvugurura ‘Nyabugogo Transit Hub’, hakubakwa gare igezweho, kugira ngo ibashe kwakira imodoka nyinshi kandi mu buryo zigeramo zihita zikomeza urugendo.

Yakomeje ati “Ikindi cya gatatu kiri muri uwo mushinga ni uburyo bwo kwigisha abakora mu bwikorezi rusange kugira ngo ibyo bikorwaremezo babikoreshe neza, bikagendana no guhugura abanyamujyi.”

Yavuze ko bifuza ko Kigali uba umujyi ugezweho mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu nzego nyinshi, bikaba ari urugendo rugomba gukorwa mu gihe kirekire.

Muri ubwo buryo ngo umuntu azaba ashobora kugera ku cyapa ategeraho imodoka azi ko iri mu nzira, imyanya irimo, akagenda atekanye kandi ku gihe.

Dr Mpabwanamaguru yatangaje ko inyigo nirangira ariyo izagaragaza ingengo y’imari izakenerwa, kandi Banki y’Isi yemeye gutera inkunga uwo mushinga.

Magingo aya kandi harimo gukorwa inyingo ku mushinga wa Cable cars.

Ni umushinga na wo umaze igihe utekerezwa, witezweho kunganira uburyo busanzwe bw’ingendo hifashishijwe utumodoka tunyura ku migozi. Ni igikorwa kizafasha no mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Muri Gicurasi, 2021 Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver yagiranye ibiganiro n’abashoramari b’Abafaransa, bagaragaje ubushake bwo gushora amafaranga mu kubaka umushinga wa Cable Cars.

Icyo gihe yatangaje ko ibiganiro byibanze ku buryo umushinga washyirwa mu bikorwa, uburyo bwo kuwubungabunga no gucunga ibikorwa remezo turiya tumodoka twifashisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version