Mu Rwanda
Yolande Makolo Na Stephanie Nyombayire Bahawe Izindi Nshingano

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Madamu Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda naho Stephanie Nyombayire we akaba yagizwe Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda.

Stephanie Nyombayire
Iri tangazo rivuga ko ishyirwaho ry’aba bayobozi ryaraye ryemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yaraye iteranye tariki 30, Nyakanga, 2021.
Stephanie Nyombayire yari asanzwe ari umukozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe amakuru no kuvuga ibireba biriya biro( Public Relations Office).

Makolo ubwo yatangaga ikiganiro mu minsi ishize. Hari mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda iri i Musanze
Yolande Makolo azaba Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iyoborwa na Dr Vincent Biruta.

Itangazo ribyemeza