Yvonne Kabarokore Azahagararira u Rwanda Muri Miss Planet International

Umunyarwandakazi Kabarokore Yvonne yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Ivy, niwe wiyemeje kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza yiswe Miss Planet International Pageant ari hafi kubera muri Cambodia .

Muri iki gihe aba mu Budage akaba akora mu kigo kitwa New International Performing Arts Institute of Berlin, akaba akora iby’amakinamico.

Yabwiye bagenzi ba The New Times ko ubwo yasabwaga kuzahagararira u Rwanda muri ariya marushanwa yahise abyemera atazuyaje kuko yumvaga akamaro kabyo kuri we no ku Rwanda muri rusange.

Abaye Umunyarwandakazi wa kabiri utorewe kuruhagararira muri ririya rushanwa mpuzamahanga nyuma ya Cynthia Uwimbabazi wabitorewe mu mwaka wa 2022 ariko ntiyitabira kubera ko iryo rushanwa ryaje guhagarikwa.

- Advertisement -

Ivy asanzwe ari umukinnyi muri Mashirika kandi hari ubwo atumirwa ngo asusurutse abantu mu birori binini nko ‘Kwita Izina.’

Irushanwa rya Miss Planet International Pageant rizabera muri Cambodia hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo, 2024, uzatsinda akazahabwa $25,000  ni ukuvuga Frw 30,000,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version