Kicukiro: Polisi Iherutse Gusanga Abana Biyahuza Ibiyobyabwenge

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ubwo yaganirizaga abari baje mu muganda urangiza Kanama(8), Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, (IGP) CG Felix Namuhoranye yababwiye inkuru ibabaje iherutse kubera muri Kicukiro.

Yasobanuye uko abapolisi basanze abana barenga 50 mu nzu imwe muri Kicukiro baraye mu biyobyabwenge.

Muri bo hari uwari ufite imyaka 15 y’amavuko kandi umukuru muri bo yari afite imyaka 28.

Ati: “Bamwe muri bo bari abasinzi, abandi banywa urumogi.”

Polisi yamenye ko bari batangiye kunywa saa kumi n’imwe z’umugoroba, iza kubageraho inkoko zibika, saa cyanda n’igice z’ijoro bambaye ubusa abandi baruka inzoga banyoye biba ngombwa ko bajyanwa mu bitaro bari muri koma.

Ni ikintu IGP Namuhoranye avuga ko cyabaye mu byumweru bibiri bishize.

Aho byakomereye ngo ni uko uwari waje atasomyeho, abandi baje kumuyobya arasoma kandi n’abanyweye inzoga baje no kunywa urumogi.

Abandi banywa itabi rya electronic bita electronic cigaret.

Umuyobozi wa Polisi ati: “e-cigaret irimo ibintu indani bita nicotine bituma ubinyweye nta kindi abasha gukora.”

Yavuze ko urwo rubyiruko rwari rufite ibiyobyabwenge byinshi ku buryo “wavaga kuri ‘vapes’ ujya kuri za heroyine na kokayine, ujya ku rumogi ukava ku rumogi witera inshinge.”

IGP ati: “Ukababaza uwababwiye ko izi nzoga ziri bushire iri joro. Bazinyweye nk’abafite gahunda yo kuzirangiza.”

Avuga ko babafashe bose babajyana ahantu, bahamagara ababyeyi babo.

Ati:”Tukabaza buri mubyeyi niba uwo mwana w’imyaka 15 wambaye ubusa ari uwe undi akabyemera, uwaje atanywa akaba atashye aruka, nawe ukiryamira ugasinzira?”

IGP avuga ko batangajwe no kuboba hari ababyeyi bajya mu nzu bakaryama bagasinzira abana babo batarazuza imyaka y’ubukure batarataha.

Yabwiye abaturage bari baje muri uwo muganda ko buri wese akwiye kumva ko kurwanya Ibiyobyabwenge ari inshingano ye, bagaharanira kuba umusemburo w’impunduka ku bandi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *