Umuhanzi Mr Eazi Ari Mu Rwanda

Umuhanzi Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi wo muri Nigeria, ari mu Rwanda aho kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, n’ikigo gishinzwe kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cya serivisi z’imari n’ishoramari, Rwanda Finance Limited.

Ari mu Rwanda aho byitezwe ko azaririmba mu ifungurwa ry’irushanwa Basketball Africa League, BAL, rizakinirwa muri Kigali Arena kuva ku wa 16-30 Gicurasi 2021.

RDB yatangaje ko Mr Eazi yasuye urwo rwego “mu kureba amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.”

Yatangaje ko uwo muhanzi yagaragaje ubushake bwo kubona amahirwe yabyazwa umusaruro mu rwego rw’ubuhanzi, kwishyurana mu ikoranabuhanga n’urwego rw’imikino y’amahirwe.

- Advertisement -

Uyu muhanzi kandi yanasuye Rwanda Finance Limited, ikigo gikomeje kugira uruhare mu kubaka u Rwanda nk’igicumbi cya serivisi z’imari, binyuze mu cyiswe Kigali International Financial Centre.

Iki kigo cyatangaje kiti “Ibiganiro byacu bigeze kure kugira ngo dufashe mu rugendo rwe mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari mu Rwanda no kugaragaza izindi nzego zashorwamo imari binyuze muri Kigali International Finance Centre.”

Mr Eazi yavutse ku wa 19 Nyakanga 1991.

Mu Ugushyingo 2018 yashinze emPawa Africa, gahunda igamije kuzamura impano z’abahanzi nyafurika bagahabwa ubumenyi n’ibikoresho bakeneye, ubundi bakaba abahanzi ariko na ba rwiyemezamirimo.

Bibarwa ko umutungo we uri muri miliyoni zisaga $2.5, ni ukuvuga asaga miliyari 2.5 Frw.

Muri Mutarama 2021 yasohoye imbumbe y’indirimbo yise ‘Something Else’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version