Zimwe Mu Mvubu Zo Mu Akagera Zigiye Kuraswa

Icyemezo cyafashwe n’Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Kayonza yafashe umwanzuro wo kwigizayo imvubu zegereye abaturage, izitabishoboye zikicwa zirashwe. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko hari imwe muri zo yakomerekeje cyane umuturage witwa Gabriel Minani w’imyaka 37.

Minani yahuye n’iriya nyamaswa ku mugoroba wo kuri wa Gatandatu, tariki 13,  Gashyantare,2921 ari gishanga kigabanya Umurenge wa Gahini n’uwa Murundi.

 Byabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE  dukesha iyi nkuru  ko iriya nyamaswa yamukomerekeje ubwo yari agiye kuroba amafi.

- Advertisement -

Yagize ati:“Iyo mvubu yamukomerekeje mu buryo bukomeye mu nda muri ayo masaha y’umugoroba ubwo yarobaga amafi mu gishanga kigabanya Umurenge wa Gahini n’uwa Murundi. Urabona muri ibi bihe dufite amazi menshi aba yazanywe n’imvura imaze iminsi igwa kandi turi  no mu gihe cyo gusana ingomero zitandukanye yaba mu Murenge wa Gahini, Mwili na Murundi imvubu zose zisa nizavuyemo zigira mu gishanga.”

Yongeyeho ko iriya mvubu ‘yamukubise’ mu nda imukuramo amara ku buryo yakomeretse bikomeye.

Rukeribuga avuga ko bikiba, inama y’umutekano yahise iterana ishyiraho itsinda ry’ingabo rijya kuzihiga rikazigizayo kugira ngo zijye kure y’abaturage ndetse izitari bwigireyo ziraswe ipfe kugira ngo zitatongera kwica abaturage.

Imvubu ni zimwe mu nyamaswa zikunda kona imyaka y’abaturage cyane cyane mu Turere twa Kirehe, Kayonza na Nyagatare.

Mu kwezi gushize[Mutarama, 2021) hari indi mvubu yarasiwe mu Murenge wa Kabale mu Karere ka Kayonza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version