Zipline Irishimira Urwego Igezeho Mu Kubahiriza Uburinganire 

Ikigo gitanga serivisi zo kugeza amaraso n’ibindi nkenerwa ku babikeneye batuye ahitaruye, Zipline Muhanga, buvuga ko kuba abagore bagikoramo bagera kuri 48% ari intambwe yo kwishimira.

Iki kigo gikoresha abakozi barenga 160 ariko mu mwaka wa 2016 ubwo iki kigo cyatangiraga bari 12%.

Kuba bageze kuri 48% mu myaka icumi ishize , bemeza ko ari intambwe nziza.

Mu gihe abagore bose bagakora bangana na 48%, abari mu nzego zifata ibyemezo bangana na 60%.

- Advertisement -

Umuyobozi muri uru ruganda witwa Uruvugundi Prosper muri iki kigo avuga ko intego yabo ari ugukomeza guha abagore n’abakobwa amahirwe angana naya basaza babo kugira ngo buri wese agirire uruganda n’igihugu akamaro.

Ati: ” Duha buri wese amahirwe ye, ntihagire uburizwamo n’uko ari umukobwa, umugore cyangwa umugabo”.

Nk’uko biri kugenda mu bigo bitandukanye by’abikorera, ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge RSB cyashimye uko muri Zipline bakurikiza ihame ry’uburinganire.

Kirenga Clement ukora mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere UNDP avuga ko ihame ry’uburinganire ari ikintu gikwiye kwimakazwa ahantu hose.

Kuri we, ni ngombwa ko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana ku byiza by’igihugu gitanga.

Ikigo Zipline gifite icyicaro mu Karere ka Muhanga.

Gifite ikoranabuhanga rikoresha indege za drones zifasha mu kugeza amaraso cyangwa intanga z’amatungo mu bice biri ahantu hitaruye.

Buri kadege kaba gafite ikoranabuhanga rigafasha kugeza ahantu runaka ibyo bagahaye, kakagira umuhanda wo mu kirere kagendamo.

I Muhanga haba hari abakozi bakurikiranira kuri mudasobwa uko izo ngendo zikorwa.

Akadege gakoranywe ikoranabuhanga rituma iyo gahuriye n’ikibazo mu kirere urugero nk’umuyaga ukomeye, gahita gakata kagaruka.

Iyo byanze bikaba ngombwa ko gahanuka, kabanza kumanura umutaka utuma kagwa hasi ariko ntikangirike kuko umutaka ukarinda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version