Kugira ngo bateri ya telefoni yawe igumane ubuzima igihe kirekire, gerageza kuyigumisha hagati ya 20% na 80%. Jya uyishyira ku muriro mbere y’uko imanuka munsi ya 20%, kandi uyikure ku muriro igeze kuri 80% cyangwa 85% kugira ngo wirinde ubushyuhe bukabije buterwa no kuyuzuza kugeza ku 100%.
Bateri za telefoni z’iki gihe zikoresha ikoranabuhanga rya ‘lithium-ion’ zashizwemo uburyo zishobora kwihanganira rimwe na rimwe kuzuzwa kugeza ku 100% nta kibazo cy’ako kanya ariko kuguma muri iyo ntera ya 20%–80% bigabanya umuvuduko ukabije wo gucaginga kuri bateri kandi bikongera igihe izamara ikora neza.
Inama zifasha kubungabunga bateri
Irinde kuyireka ikagera kuri 0%: Kureka telefoni ikazima burundu kubera kubura umuriro kenshi bishyira bateri mu gitutu gikomeye cy’imikorere mibi y’ibinyabutabire bigize batiri bityo bigatuma yangirika vuba.
Kuyiraza ku muriro ni bibi keretse niba telefoni yawe ifite uburyo bw’ubwenge bwo gucunga umuriro (smart cyangwa adaptive charging) bugumisha umuriro kuri 80% hanyuma bukarangiza kuyuzuza mbere gato y’uko ubyuka.
Gukomeza kuyishyira ku muriro kandi yageze ku ijanisha rya 100% bishobora kuyitera no guturika.
Niyo itaturika, burya ibi iri gusaza buhoro buhoro imburagihe.
Koresha igenamiterere rigabanya umuriro: Hari telefoni zo muri iki gihe zifite uburyo bwo guhagarika kwiyongera kw’umuriro iyo ugeze ku rugero runaka.
Urugero, telefoni za Samsung zifite uburyo bwo guhagarika umuriro kuri 80% cyangwa 85%, naho iza Apple zikoresha uburyo bwa Optimized Battery Charging.
Jya ushyiramo umuriro kenshi: Bateri za lithium-ion zikora neza iyo zongererwa umuriro kenshi ku rugero ruciriritse aho kuzikoresha kugeza ushizemo cyane hanyuma ukongera kuwuzuza yose.
Ubusanzwe imikorere ya batiri ishingira ku byo bita ‘ions’ zigize atom( iki ni igice gito cy’ibyo bita molecule), ibi bikaba uburyo ibinyabutabire bikora mu kwakira no gukoresha umuriro bita voltage mu Cyongereza cyangwa Volta mu Gifaransa.

Ubwo buhanga bwahimbwe n’Umutaliyani witwa Alessandro Giuseppe Antonio Anastasio Volta wabayeho guhera tariki 18, Gashyantare, 1745 kugeza italiki 05, Werurwe, 1827.
