Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 2023: Mu Mushyikirano Hazatangarizwa Ibyavuye Mu Ibarura Rusange
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

2023: Mu Mushyikirano Hazatangarizwa Ibyavuye Mu Ibarura Rusange

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2023 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yamenye ko mu Nama y’Umushyikirano izaba hagati y’italiki 27 n’italiki 28, Gashyantare, 2023 ari ho hazatangarizwa raporo ya paji 130 ikubiyemo ibyavuye mu ibarura rusange ry’abatuye u Rwanda riharutse gukorwa.

Ibarura  rusange ry’abaturage riba rikubiyemo ibipimo bikomatanyije inzego zose z’imibereho y’Abanyarwanda.

Harimo uburezi, umutungo, ubuzima, ikoranabuhanga, imiturire, umurimo n’akazi n’ibindi.

Rikorwa bishingiye ku makuru atangwa n’abagize buri rugo mu Rwanda, bakabwira umukarani w’ibarura amakuru yose abasabye.

Ibivuye mu ibarura rusange bifasha abakora Politiki gukora igenamigambi rirambye.

Ibipimo bikubiye muri ibarura bizaherwaho hakorwa cyangwa hanozwa igenamigambi ry’imibereho y’Abanyarwanda kuzageza byibura mu mwaka wa 2050.

Gutangariza mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibikubiye mu ibarura bizaba ari uburyo bwiza bwo guha umwanya inzego zose zirebwa n’ubuzima bw’abaturage ngo zibitangeho ibitekerezo.

Inama y’Umushyikirano ihuza abayobozi bose guhera ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu.

Iyaherukaga kuba ni iyo mu mwaka wa 2019 kubera ko indi myaka yahise iba iyo kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID-19.

Hari mu Ukuboza, 2019.

Abanyarwanda bari mu baturage biyongera cyane. Mu mwaka wa 2012 bari miliyoni 10.5 n’aho mu mwaka wa 2020 bagera hagati ya miliyoni 12.4 na miliyoni 12.7.

Mu mwaka 1978 Abanyarwanda bari miliyoni 4.8 bariyongera bagera kuri miliyoni 7.1 mu mwaka wa 1991, ni ukuvuga inyongera ya 3.1% .

Abakozi b’ikigo cy’ibarurishamibare bitondera imibare batangaza kuko iherwaga hagenwa ubuzima bw’igihugu
TAGGED:AbanyarwandaAbaturagefeaturedIbaruraInamaMiliyoniRaporoRwandaUmushyikirano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikirego KNC Yareze Umusifuzi Cyanzwe
Next Article Nigeria: Uhuru Yasabye Ubufatanye Ngo Amatora Ya Perezida Azabe Ntamakemwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranwa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?