Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Igice kiri mu ibara risa n'icyatsi nicyo gituwe n'abantu. Ahandi hose ni urubura.

Abayobozi ba Amerika bavuga ko niba ibyo gukoresha imbaraga za gisirikare byanze ngo Amerika yigarurire igihugu cya Greenland, izayigura na Denmark.

Imyaka ibaye amagana ubwami bwa Denmark ari bwo butegeka Greenland, igihugu kiri mu mpera y’isi y’Amajyaruguru gituwe n’abaturage barenga gato 50,000.

Mu rwego rwo kuganira ku byerekeye uko Amerika yakwigarurira iki gihugu, mu Cyumweru gitaha Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio arateganya kuzagisura.

Abaturage b’iki gihugu ariko babwiye BBC ko badashaka kuba Abanyamerika.

Bavuga ko aho babaye, bahabaye neza.

Umucuruzi wo mu murwa mukuru Nuuk witwa Mia Chemnitz yagize ati: “ Abaturage ba Greenland ntidushaka kuba Abanyamerika. Ntabwo turi ibicuruzwa byo kugurisha.”

Ibyo avuga abihuza na benshi mu baturage b’aho, bakemeza ko ibyo Donald Trump amaze iminsi avuga by’uko azatera kiriya gihugu akakigarurira cyangwa akishyura amafaranga, bibahangayikishije.

Aho Amerika ishimutiye Nicolas Maduro wahoze uyobora Venezuela ikamujyana bunyago kandi ikamufungira muri New York, abantu bahise bavuga ko hazakurikiraho kwigarurira Greenland.

Rubio azajya muri Greenland mu Cyumweru gitaha kuganira n’abayiyobora.

Mu Nteko ishinga amategeko ya Greenland naho batejwe inkeke n’ibyo Trump aherutse kuvuga.

Greenland ni igihugu gifite ibyo kivuze binini kuri Amerika kuko aho giherereye hayifasha gucungira hafi igice cy’Amajyaruguru y’isi, kandi iki gice kikaba gikize cyane ku mutungo kamere.

Ni igihugu gituwe n’abaturage 56,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version