4.8% By’Abanyarwanda Barwara Igicuri

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abarwara igicuri.

Iyi ni indwara igaragarira cyane cyane mu gutakaza ubwenge, uwifashe akikubita hasi akarashya ukagira ngo araciye!

Ku rwego rw’isi iyi ndwara irakomeye.

Icyakora yibasira cyane abatuye ibihugu bikennye cyangwa ibiri mu nzira igana iterambere.

- Advertisement -

Abaturage bangana na 1.6% by’abatuye Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite iyo ndwara.

Mu Rwanda ho abaturage bafite iki kibazo bangana hagati ya 2.9% na 4.8% by’Abanyarwanda bose.

Ikibazo kirimo ni uko abenshi muri bo ari abo mu Ntara y’Amajyepfo.

Abashakashatsi bo mu Bitaro byitiriwe umwami Faysal bavuga ko bagiye gutangiza ubushakashatsi burambuye bwo kumenya impamvu ituma iriya Ntara yibasirwa n’iriya ndwara ndetse banarebe niba nta bindi bashingiraho bemeza impamvu ituma iyi ndwara igaragara hamwe ku gipimo runaka, ikagarara ahandi ku kindi gipimo.

Ubumenyi kuri ibi, buzafasha abahanga gutekereza uko iriya ndwara yakwirindwa cyangwa ikarwanywa.

The New Times yanditse ko hari abahanga 10 baherutse kuvuga ko ibyo babonye mu bushakashatsi, ari byo byaherwaho hakorwa ubushashakatsi bwimbitse bwatuma bamenya uko ikibazo cy’iriya ndwara kifashe muri rusange.

Ku rundi ruhande, twababwira ko mu mwaka wa 2021 hari ubundi bushakashatsi busa n’ubu bwakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru, bukorwa ku bantu 2,681.

56.14% muri bo bari abagore kandi nyuma yo gusuzuma abo bose, baje gusanga abangana na 47.7% barwara igicuri ubuzima bwabo bwose.

Ikindi cyagaragariye mu bushakashatsi bwakorewe i Musanze, ni uko 49.3% by’abandura igicuri baba barakuriye mu cyaro kurusha mu mijyi.

Intara y’Amajyepfo ngo niyo yibasiwe n’iki kibazo kurusha ahandi.

Ku byerekeye ubumenyi kuri iyi ndwara, ahenshi mu cyaro bavuga ko ari abazimu cyangwa ibitega baterereje umuntu.

Icyakora umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda witwa Dr. Menelas Nkeshimana yabwiye The New Times  ko ababibona gutyo, baba bibeshya.

Ashishikariza abantu kujya bihutira kujyana umuntu kwa muganga kandi bakamurinda ibintu bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga nko kumusaba kujya ateka, kumusaba kujya atera ipasi n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version